Site icon Rugali – Amakuru

Genda Rwanda waragowe! Abareganwa na Phocas Ndayizera bavuga ko bahatiwe kwemera ibyaha

Mu rubanza rwitiriwe umunyamakuru Phocas Ndayizera, abareganwa nawe 12 uyu munsi barangije kwiregura, bose bahakana ibyaha baregwa, bavuze ko bahatiwe cyangwa bagakorerwa iyicarubozo ngo bemere ibyo baregwa mu bugenzacyaha.

Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, ikoranabuhanga rya Skype riri kwifashishwa mu manza ryamaze amasaha abiri ryagoranye.

Nyuma aho ryemereye, Jean Claude Nshimyumuremyi niwe watangiye kwiregura avugira muri gereza aho afungiye.

Bwana Nshimyumuremyi aregwa umugambi wo gutata no gutega ibisasu ku bigega bya lisansi, inganda n’izindi nyubako za leta.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari umugambi wateguwe na Cassien Ntamuhanga, uregwa muri uru rubanza adahari, ngo watangaga amabwiriza hifashishije itumanaho rya Whatsapp.

Bwana Nshimyumuremyi yavuze ko ntaho azi Ntamuhanga ndetse atigeze agirana inama nawe, gusa inyandikomvugo z’ibazwa rye mu bugenzacyaha zivuga ko yemeye ibyo aregwa.

We yabwiye urukiko ko yahatiwe gushyira umukono kuri izo nyandiko zakozwe mbere.

Jean Bosco Rutaganda wari umunyeshuri, aregwa kwemera kwinjira mu gisirikare cy’umutwe wa RNC ndetse agatanga indangamuntu ye na numero ya telefoni.

Bwana Rutaganda yemeye ko yiyandikishije amaze kwemererwa akazi k’ubwubatsi akaza gufatwa agiye kujya gutangira ako kazi muri Uganda.

Nawe yahakanye inyandikomvugo imuhamya ibyaha, avuga ko ari inyandiko zakozwe mbere agahatirwa kuzisinya n’abari bamufunze.

Ernest Nshiragahinda nawe yemeye ko yafashwe agiye muri Uganda aho yari yemerewe akazi, avuga ko yahatiwe gusinya inyandiko imwemeza ibyaha byo kubahiriza ubusabe bw’abamufunze.

Theoneste Ukurikiyimfura nawe wavuze ko nta mugambi w’igisirikare yamenye nk’uko byemezwa n’ubushinjacyaha.

Bwana Ukurikiyimfura yavuze ko yakorewe iyicarubozo ubwo yari afungiye ahantu atazi kugira ngo yemere ibyaha.

Nyuma y’uko abaregwa bose bamaze kwiregura, ubushinjacyaha nibwo butahiwe ngo bugaragaze ibindi bimenyesto by’amajwi n’amashusho buvuga ko ari ibihamya ndakuka.

Biteganijwe kandi ko hazamurikwa isesengura ry’impuguke mu bya gisirikare rigomba kugaragaza ubukana bw’ibiturika abaregwa bashinjwa ko bari kwifashisha mu gusenya inyubako za leta.

Uyu munsi, urukiko rwategetse ko iburanisha ritaha, tariki 23 z’uku kwezi, rigomba kuba hakozwe ibishoboka byose ngo abaregwa bazanwe mu rukiko.

Source: BBC

Exit mobile version