Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Gen Rusagara, Col Byabagamba, Lt col Rugigana na Lt Mutabazi ubuzima bwabo buri mukaga gakomeye!!!

Amakuru agera kuri Rnc France ava munzego za gisirikare Kanombe n’uko abasirikare, Gen Rusagara, col Byabagamba, Lt col Rugigana na Lt Mutabazi ubuzima bwabo buri mukaga gakomeye!!!

Duhereye kuri Gen Rusagara nuko arembye ashobora no kwitaba Imana kubera uburwayi afite byongeye kuba atavurwa akaba atemerewe no gusurwa.
Col Byabagamba nawe ararembye hiyongereyeho no kubyimba amaguru ndetse nawe mwakumva yitaby’Imana, byongeye ntiyemerewe gusurwa ntanubwo yitabwaho nabaganga.

Aba tuvuze hejuru nuko umwe ari murumuna wa Dr Himbara undi akaba muramu wa Dr Himbara utavuga rumwe na Kagame. Lt col Rugigana nawe ararembye byongeye ntakibona, ntavuzwa usibye ko ashobora gusurwa nibura rimwe mukwezi. Uyu akaba ari murumuna wa Gen Nyamwasa.

Lt Mutabazi ararembye uyu we bamutwaye byihutirwa (urgence) mubitaro bya Kanombe umutima ugiye guhagarara ndetse yabyimbye amaguru n’ibirenge, yemerewe gusurwa nibura rimwe mukwezi.

Uyu niwe wakomotseho umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda ndetse yari impunzi ifite ibyangombwa bya HCR muri Uganda. Reta y’u Rwanda iramushimuta ifatanyije nuwari umukuru wa polisi Uganda.

Hashize amezi atatu umuryango wita kumbabare croix rouge leta y’u Rwanda yarahagaritse ibikorwa byo gusura izifungwa. Rnc France ntacyo isaba leta y’u Rwanda ariko irasaba ko igihe nikigera abagize urahare bose mwiyica rubozo rwizi mfungwa bazahanwa bikomeye.

Turashima cyane abaduha amakuru yose ashoboka kurizino mfungwa za politiki.

RNC France