Site icon Rugali – Amakuru

Gen Nyamvumba n’umuryango we barazira iki? Robert Nyamvumba yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw

Gen Nyamvumba n'umuryango we barazira iki? Robert Nyamvumba yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka itandatu, Nyamvumba Robert, wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kabiri, maze rwanzura ko ibimenyetso bihari ari ikimenyetso cy’uko Nyamvumba yakoze icyaha cyo kwaka indonke, maze rutegeka ko ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw.

Igihano yakatiwe nicyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye kuko bwari bwavuze ko yahabwa igifungo cy’imyaka itandatu, agacibwa n’ihazabu ya miliyari 21 na miliyoni 600 Frw bitewe n’uburemere bw’icyaha cya ruswa akurikiranyweho kidindiza iterambere gishobora no gutuma abashoramari bagenda biguru ntege mu gushora imari mu Rwanda.

Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yaregwaga icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe Ishami ry’Ingufu.

Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electric Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

Nk’uwaritsindiye, uwo Munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Elizalde yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

Ubwo yireguraga, yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe Ingufu muri Mininfra, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya REG, inshingano ze ntaho zihurira n’itangwa ry’amasoko muri EDCL. Yagaragaje kandi ko asanga urwandiko rwanditswe na Elizalde aregwa muri RIB rusa n’urwamwitiriwe ku mpamvu eshatu yagaragaje.

Iya mbere ni uko isoko yarihawe muri Gicurasi 2019 rigashyirwaho umukono ku wa 19 Kamena muri uwo mwaka. Aya matariki Nyamvumba avuga ko mu kirego cya Elizalde abusanye n’ukuri kuko we yanditse ko isoko ryashyizweho umukono muri Gicurasi mu gihe ari muri Kamena.

Ingingo ya kabiri ni uko ngo tariki ya 26 Mutarama, Elizalde yagiye mu nama yo kuganira kuri ayo masezerano, akibaza impamvu yaje muri iyo nama kandi isoko ryaratanzwe ndetse ngo ntagaragaze icyo iyo nama yari igamije.

Ingingo ya gatatu avuga ko urwandiko rw’ikirego rwa Elizalde rwanditse ku wa 31 Werurwe 2020 mu gihe we yatangiye gukurikiranwa muri Gashyantare uyu mwaka.

Yavuze kandi ko inyandiko yakoze yemera ko yasabye ruswa, yahatiwe kuyikora na Lt Col Migabo, wamusabye kumubwira umuyobozi wo muri Minecofin watse Elizalde ruswa atabikora agafungwa. Aho ngo niho yamubwiye ko atabizi ariko undi ararenga amwandikisha iyo nyandiko ku ngufu.

 


Nyamvumba Robert wari Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ibijyanye n’Ingufu yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Source: igihe.com
Exit mobile version