Kabarebe yibwiraga ko kuvuga nabi Gen Kayumba Nyamwasa bizatuma Kagame yongera kumureba neza ariko asa nkuwicukuriye icyobo. Gen Kayumba Nyamwasa mu kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye yamennye amabanga ya Gen Kabarebe kuburyo sinzi niba Sumbirigi azongera kuryama ngo asinzire.
Mubyo Gen Kayumba Nyamwasa yahishuye nuko ubwo yahungiraga muri Afurika y’Epfo, Kabarebe yirirwaga arya inshyi za Kagame hanyuma yitabaza Col Karegeya na Gen Kayumba ngo bamufashe arebe ko nawe yatoroka.
Gen Kayumba na Col Karegeya bafashije Gen Sumbirigi Kabarebe baciye kuri Gen Adolphe Nshimirimana wabafashije kubonera Kabarebe urupapuro rw’inzira (Passport). Gen Kayumba Nyamwasa nawe ntazi impamvu Kabarebe yisubiyeho ariko aremeza ko mu bintu Gen Adolphe Nshimirimana yaba yarazize ari Kabarebe kubera amabanga ye yari afite.
Niba rero ibi Kagame atarabizi urumva ko Gen Sumbirigi azakubitwa inshyi nyinshi cyane ahubwo noneho ari majigo ye muyasengere. Dore ahantu bikomereye Gen Sumbirigi. Niba yaragiye kuri Kagame akamwumvisha ko Gen Adolpfe Nshimirimana agomba kwica ariko kubera inyungu ze Kagame ntabwo azamubabarira cyane cyane ko mu bintu byatumye u Burundi bushwana na Kagame ari ruriya rupfu rwa Gen Adolpfe kuburyo abadede batazigera babarira Kagame.
Abasengera Gen Sumbirigi Kabarebe nababwira iki rero ni mujye ku mavi kuko atazongera kubona Col Karegeya, Gen Adolphe Nshimirimana na Gen Kayumba ngo bamufashe atoroke uriya muriro arimo. Mwiyumvire namwe ibyo Gen Kayumba yavuze: