Site icon Rugali – Amakuru

Gen Kayumba yagize icyo avuga ku mpunzi zishwe na Kagame i Kiziba n’inama y’umwiherero yabereye i Gabiro

GEN KAYUMBA NYAMWASA ARAHUMURIZA IMPUNZI Z’ABANYEKONGO ZISHWE NA KAGAME MU NKAMBI YA KIZIBA NO KURI UNHCR. Imwe mu mpunzi z’abanyekongo mu bagiranye ikiganiro na Gen Kayumba Nyamaswa yaravuze ati ko bavuga ngo u Rwanda ruri ku mwanya wa 9 mu byerekeranye n’umutekano, ejobundi abasirikare barwo bakaba bararwanye n’aba Congo bapfa akantu k’ubutaka butanagera kuri hegitari, ubwo Congo yajya kurwanira ubutaka bungana gutyo koko ngo ni umupaka? Ariko wa mutekano barata uri ku mwanya wa 9 niwe wuwo uje ahongaho!!! Yakomeje avuga ati tukiri kuri uwo mutekano, ko twumva amakuru ko U Rwanda rudafitanye umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi; u Burundi, Tanzania na Uganda, ati Uganda ihora itukwa n’ibinyamakuru bya Kigali, uwo mutekano wo ku mwanya wa cyenda ni uwa cyenda wahe? Yakomeje avuga ati tugaruke mu Rwanda, duhereye ku mutekano w’abantu ubwabo, hariya muri salle bai bicayemo, bariya bantu mwabonaga bafite umutekano?

Bariya bantu ni abantu bahungabanye, ni abantu bapfuye, badashobora gusubiza. Kiriya gitugu ntahantu kiba kw’isi uretse mu mafunzo ya gisirikari cy’inyeshyamba. Bariya ba Mayors yabwiraga ngo vuga nutavuga ndakuraza hano, wa muturage uyobowe n’uriya mu mayor wabirebaga buriya afite umutekano? Mayor we nava hariya umujinya yakuye hariya azajya gusuka ku baturage uzaba ungana iki? Impunzi zabona umutekano gute hari biriya byose? Ziriya nkambi za hariya mu Rwanda zigoswe n’abantu bavuga ko bari ku mwanya wa cyenda, uwo mutekano ubagose ntugaragara. Iriya nkambi yaguyemo abantu bagwa mu maso ya UN. Abantu bashobora kuvuga ni mbarwa, binjiwemo ikintu cy’ubwoba cyo guceceka. Ntabwo ari abanyarwanda ahubwo ni impunzi zapfushije abantu.

Ubwo Yabajije Gen Kayumba Nyamaswa ati ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda harimo umutekano muke kakaba harimo ikintu cy’ubwoba, ziriya mpunzi zarengerwa gute? Ko bavuga ngo u Rwanda rugiye kwakira impunzi za Libya na Israel, komu minsi ishize impunzi z’abanyarwanda zari Tanzania zirukanwe ariko zigataha mu Rwanda zose nta numwe upfiriye muri icyo gihugu cya Tanzania, uyu perezida ngo ni Kagame bagize umuyobozi w’Ubumwe bw’ibihugu by’Afurika niwe muntu uvuga ko ubuhunzi bugomba gucika arwana ko impunzi y’umunyarwanda aho iri yataha, kuri uyu minsi niwe warashe impunzi z’abanyekongo hariya. Yarangije abaza Gen Kayomba Nyamaswa aho icyo kintu cy’ubwoba bwokamye Abanyarwanda kikaba kimaze kwambuka umupaka gituruka he? Cyakemurwa n’iki?

Namwe nimwiyumvire Gen Kayumba Nyamaswa ku saha ya 1:07:37 kugera ku saha ya 1:10:42 yasubije icyo kibazo n’uburyo cyakemuka. Yavuze ko ubwo bwoba buva ku gitugu gishingiye ku miyoborere mibi. Abenegihugu bagomba guhaguruka bakarwanya ubutegetsi nkaburiya.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version