Site icon Rugali – Amakuru

Gen Kayonga niwe utahiwe nyuma ya Gen Rutatina, Gen Ibingira na Gen Karenzi

Abasekuru nibo bavuze ngo “AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”, “HABWIRWA ABUMVA”, “AMATWI ARIMO URUPFU NTIYUMVA”…Iyi migani yose niba Gen Kayonga azayisoma twizere ko bizatuma yikomanga k’umutima nibura agasobanukirwa nuwo Paul Kagame ariwe. Umuntu udatinya gushaka kwica umuntu wabyaye umwana we muri batisimu nka Gen Kayumba.

Niba Gen Kayonga azi ubwenge ashatse yakiza amagara ye hakiri kare kuko iminsi ye irabaze. Ntabwo gukiza amagara ye azaba abikoreye twe turwanya Kagame n’igitugu cya FPR ahubwo azaba abikoreye abana be n’umugore we!

Gen Kayumba niwe wigeze kuvuga ko kuba ariho ari ububasha bw’imana kandi ko kuri we kuba akiriho ari nko kurya BONUS bivuga ko kuba akiriho n’ingufu Kagame yashyizemo ngo ave kuri iyi isi ari ukubera izindi ngufu zarushije ingufu za Kagame. Gen Kayonga rero niyigemura ntawe uzamuririra!

None Gen Kayonga ari mu Bushinwa nkuko Gen Kayumba yari mu Buhinde. Niba Gen Kayonga yifuza kuzabona abuzukuru narebe uburyo akuramo akerenge naho ubundi mu minsi cyangwa imyaka itari kuri, Kagame araba yamwohereje aho yohereza abandi bose babitse amabanga adashaka ko azasohoka.

Exit mobile version