Site icon Rugali – Amakuru

Gen Karenzi Karake mu mazi abira! Kagame yamwambuye abamurinda n’amakamyo ye yose arayahagarika

Amakuru akomeje kugera kuri Rugali aturutse ahantu hizewe nuko Gen Karenzi Karake ari mu mazi abira. Nkuko mubizi mwese Gen Karenzi Karake agiye kumara iminsi afungiwe ahantu hatazwi ku mabwirizwa yatanzwe na Paul Kagame. None nyuma yo kumufunga Kagame yategetse ko n’amakanyo ye bayafata mu rwego rwo kumusubiza kuri sorowa no kumwicisha inzara.

 

Ikindi kandi twashoboye kumenya nuko n’abarinzi barindaga Gen Karenzi iwe mu rugo ubu bahakuwe ubu umuryango we ukaba ubayeho nta burunzi kuko kwa Kagame iyo akwanze yanga nibyo utunze byose, nyakwigendera Col Patrick Karegeya niwe wasobanuye neze uwo Kagame ariwe ubwo yavugaga ko iyo yakwanze ntiyatuma utera n’urusenda ngo rwere.

Ngayo rero bimwe bavuga ko nta nyiturano y’impyisi kuko urayiheka wibwira ko izarya abandi ikakureka ariko yabaringiza ikaba ariwowe irangirizaho.

Exit mobile version