Itsinda riyobowe na Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu Ihuriro rya RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ryatangaje ko ryareze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) Gen. Kale Kayihura uherutse kwirukanwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’ubuyobozi bwa Polisi y’iki gihugu. Mu byaba bamurega, harimo ibyo gushimuta n’itotezwa bavuga ko ryakorewe abanyarwanda babaga muri Uganda.
Rugema Kayuma usanzwe ari mubyara wa Gen. Kayumba Nyamwasa uyobora RNC yavuze ko yafashe iki cyemezo cyo kujya kurega Gen Kale Kayihura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ‘ICC’, nyuma y’uko hari ibyaha byibasiye ikiremwamuntu amushinja byo gushaka gucyura ku ngufu Abanyarwanda babaga muri Uganda.
Dail Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Rugema yafashe umwanzuro wo kurega Gen Kale Kayihura muri uru rukiko rufite icyicaro i Hague mu Buholandi, nyuma y’uko hari hashize igihe kinini yarabuze ubutabera muri Uganda.
Ibyaha iri tsinda riyobowe na Rugema rirega Gen Kayihura, rivuga ko biri mu rwego rw’ibyaha biri mu matsinda ane biburanishwa n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, birimo ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira ikiremwa muntu ndetse n’ibyaha bijyanye na Jenoside.
Uyu Gen Kayihura wari umaze imyaka isaga 12 ayobora Polisi ya Uganda, yajyanwe mu rukiko rwa ICC ari kumwe na bagenzi be 16 b’abapolisi bari ku rwego rwa Ofisiye barimo SSP Nixon Agasiirwe na SCP Aguma Joel.
Inyandiko zirega aba bose zikubiyemo amakuru n’ibimenyetso byose zagejejwe i Hague mu Buholande ku cyicaro cya ICC aho zakiriwe n’umushinjacyaha Fatou Bensouda
Iri tsinda rya Kayumba rivuga ko hagati ya 2010 na 2017, impunzi z’abanyarwanda zabaga muri Uganda, abagande bafite inkomoko mu Rwanda, ndetse n’aabanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda bagiye bahatirwa n‘igipolisi cya Uganda gutaha. Iri tsinda kandi rivuga ko ibi byose ngo byakorwaga na Gen Kayihura n’abo yari ayoboye bafatanyije na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Mu batunzwe agatoki muri iki kirego harimo Aguma, wavuzweho gushimuta Joel Mutabazi washyikirijwe Leta y’u Rwanda akaburanishwa agakatirwa gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC. Havugwamo kandi uwitwa Olivier Rukundo washimutiwe mu karere ka Kisoro muri iki gihugu cya Uganda nawe agakatirwa gufungwa burundu.
Kayumba yasabye urukiko ko we n’itsinda rye barindwa ubugizi bwa nabi bwose bashobora gukorerwa mu gihe icyo aricyo cyose uyu Gen. Kayihura yaba amaze kumenya ko bamujyanye mu nkiko. Bavuze kandi ko bishinganishije haba muri Uganda no mu bindi bihugu.
Iki kirego gitanzwe nyuma y’amezi abiri urukiko rwo muri Uganda ruburanishije abantu 9 barimo abapolisi bakuru muri Uganda, bashinjwa ko muri 2013 bashimuse Lt Joel Mutabazi wigeze kuba mu basirikare barinda umutekano wa Perezida w’u Rwanda, maze akaza gushyikirizwa Leta y’u Rwanda, ubutabera bukamukatira igifungo cya burundu muri 2014 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.
Source: Ukwezi.rw