Site icon Rugali – Amakuru

Gen. Kale Kayihura yanze gusubiza ibibazo abazwa nyuma yo kumufata ashaka gutoroka ,reba urutonde rw’abamaze gufatwa 27

Inkuru iri kuvugwa ubu hirya no hino no kumbuga nkoranyambaga nka Facebook na twitter n’ifatwa ry’uwahoze akuriye polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura ubu ufungiye mu kigo cya gisirikare muri Uganda ahitwa Makindye.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda nka Bukedde cyanditse kuri iki cyumweru kivuga ko Gen.Kale Kayihura aho afungiye mu kigo cya gisirikare yanze gusubiza ibibazo abazwa ku byaha ashinjwa ahubwo abasirikare bamubaza abareba gusa agaceceka bakamubaza agaceceka akagera aho akavuga ngo I can’t believe this bishatse kuvuga ngo ntago yiyumvisha ibyamubayeho.

Ikindi kivugwa cyatangaje Gen.Kale Kayihura n’uburyo akigezwa I Makindye mu kigo cya gisirikare  aho afungiye bahise bamuzanira umwambaro w’imfungwa uriho nimero  017.

Mbere yo kumujyana Makindyebabanje kumujyana ahitwa Mbuya guhura n’umugaba w’Ingabo za UPDF Gen. David Muhoozi abanza kugira ibyo amubaza bityo bahamukura bamujyana kumufunga.

Kayihura akaba yarabwiye bamwe mu basirikare b’inshuti ze ko bamufasha akabonana na Perezida Museveni mbere yo kugira icyo avuga kuko ngo ashobora kumugirira imbabazi akamurekura ariko bose nta n’umwe ubifitiye uburenganzira bwo kumutwara kubonana na Perezida Museveni cyeretse Museveni wenyine ari we utegetsi ko bamumuzanira.

Umwe mu basirikare bakuru utavuzwe amazina ye yatangarije Ikinyamakuru cya Bukedde dukesha iyi nkuru ko abasirikare bakuru bose iyo bafashwe babanza kwanga kuvuga.

Bamwe mu basirikare bamubazaga bavuze ko bamuhaye umwanya kugirango atekereze neza ku cyemezo cyo kwanga gusubiza ibyo bamubaza ariko ngo igihe bamuhaye n’ikirangira agakomeza kwanga kuvuga bazamuvugisha ku ngufu nkuko igisirikare kibigenza no ku bandi baba banze kuvuga.

Amakuru akomeza avuga ko Gen.Kale Kayihura yari amaze iminsi ku ifamu y’inka ze ahitwa Lyantonde (Kashagama)ariko Kuwa kabiri akaba yaramenye ko bashaka kumufata ahita ajya muri hotel yegereye hafi yiwe aca mu muryango w’inyuma ariruka abamurindaga ntibarabukwa.

Kuri uwo munsi haje indege ya kajugujugu ije kumutwara Kampala ariko isubirayo itamutwaye kuko yari yamaze gutoroka ariko ku munsi wakurikiyeho nibwo bamugiriye inama yo kujya kwirega kuri polisi ahitwa Makenke muri Mbarara nkuko bivugwa ko yari mu kamodoka gato yerekeza Mbarara na Kabale.

Lt. Gen. Wilson Mbadi niwe wasubiye kwa Kayihura n’indege nanone kubera ko yari yireze kuri polisi ya Makenke bamuzanye mu modoka yinjira mu ndege bamujyana Kampala ubu akaba ariho afungiye.

Kayihura kujya kwirega byatewe ni uko hari inshuti ze zamubwiye ko imihanda yose bashyizemo bariyeri ataribubone aho anyura kandi bwari bwije bityo ahita yumva ko byamurangiranye yemera gufatwa ubu akaba afunzwe.Arashinjwa ibyaha byinshi birimo no kwica Andrew Felex Kaweesi warashwe Kuwa 17 ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2017 hakaba hamaze gufatwa abantu 27 harimo abapolisi bakuru n’abasivii.

Gen Kale Kayihura
SC P Good Mwesigwa
SCP Joel Aguma
Col Ndahura Atwooki
Lt Col Peter Musherure
ACP Jonathan Baroza
ACP Herbert Muhangi
SSP Richard Ndaboine
SSP Nickson Agasirwe
Sgt Abel Tumukunde
ASP James Magada
PC Faisal Katende (Flying Squad)
PC Abel Kitagenda aka Abbas Muyomba
Civilians
Abdallah Kitatta
Sowali Ngobi
Amon Twinomujuni
Joel Kibirige,
Matia Ssenfuka
Hassan Ssebata
John Kayondo
Hassan Ssengooba
Sunday Ssemogerere
John Ssebandeke
Hussein Mugema
Fred Bwanika
Ibrahim Ssekajja

Aba bose bashinja Gen.Kale Kayihura ariko nkuko amategeko abiteganya iyo ushinjwa uba ukiri umwere abantu bakaba bategereje ko agezwa imbere y’urukiko akaburanishwa agatsindwa cyangwa agatsindwa agakora ibihano cyangwa akarekurwa atsinze.

Muhungu John –Kampala

Exit mobile version