Site icon Rugali – Amakuru

Gen Kale Kayihura ahakana ko nta ruhare yagize mu ifatwa rya Lt Joel Mutabazi – ikinyoma cyambaye ubusa!!!!

Amakuru yakwirakwiye mu binyamakuru hafi ya byose mu gihe cy’uko Joel Mutabazi yashyikirijwe Leta y’u Rwanda n’uko Leta y’u Rwanda yavuze ko Polisi ya Uganda ariyo yamubashyikiriza bakaba barabikoze mu rwego rwo kubahiriza imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda na Uganda mukurinda no gukumira ibyaha bikorerwa impande zose z’isi mu rwego rwa polisi mpuzamahanga “Interpol”.

Murebe aho Gen Kale Kayihura abeshya ko Lt Joel Mutabazi atariwe watanze itegeko ryo kumushyikiriza Leta y’u Rwanda. Ariko Gen Kayihura abihakana yivuye inyuma ati ntabwo yari mu gihugu ngo yari mu rugendo mu gihugu cya Colombia dosiye ya Lt Joel Mutabazi ngo yayisize ku meza ye mu biro atanga amabwiriza ko azayikomeza ahindukiye. Yakomeje avuga ko ngo ari ikosa ryakozwe kuko we ngo ntabwo ari muri ubwo buryo yari kugikemura. Ibyo ni ikinyoma cya Semuhanuka. None se ko ikorana buhanga ryaje bivuga ko uwarumuhagarariye mu gihe atari ahari ntabwo yamumenyeshaga uko barimo bakemura icyo kibazo? Niba yaratanze amabwiriza bakayacaho aho agarukiye yakoze iki kigaragaza ko ari ikosa ryahabaye?

https://youtu.be/SQoCNU8Vvm4

N’ikimenyimeni uwari umuyobozi wungirije wa CIID Joel Aguma wari ushinzwe ubugizi bwa nabi muri Polisi ya Uganda yahise ahagarikwa nyuma yo gutangaza ko Lt Joel Mutabazi yafashwe yerekeza muri Afurika y’epfo aho ngo yari asanze abandi abanyarwanda benshi bakoranaga nawe.

Exit mobile version