Mwiyumvire aho Gen Habyarimana akora ubusesenguzi kuri ririya yicwa ry’impunzi mu nkambi ya Kiziba. Ati birabaje kandi biteye agahinda. Gen Habyarimana arahishura amayeri ya Paul Kagame mu inshuro zose yagiye arasa abatutsi bari mu nkambi murabyumva guhera ku munota wa 19:10 kugera ku munota wa 25:53. Gen Habyarimana ati Paul Kagame yishe abatutsi na mbere hose ariko icyo gihe yabikoraga ku buryo buziguye bitandukanye n’uburyo butaziguye arimo akoresha ubu. Gen Habyarimana ati ntibigomba kuba warize iby’intambara kugira ngo usobanukirwe kubyabaye mu nkambi ya Kiziba n’umuturage ubwe yabyisobanurira. Paul Kagame yarashe ku mpunzi ziyicariye nta ntwaro zifite ahubwo zirimo zivugira amasengesho.
Kuri Gen Habyarimana kuba Kagame yararashe kuri ziriya mpunzi ngo hari impamvu zibimutera. Imwe muri izo mpamvu n’uko nta bwoba bimutera kuba yarasa ku mpunzi ku manwa y’ihangu nkuko yabyivugiye, n’uko azi neza ko ibihugu bya Mpatsibihugu byamutumye byamuhaye misiyo muri kariya karere bimushyigikiye aribyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza, ibyo yakora byose ntabwo azagira icyo abibazwaho.
https://www.youtube.com/watch?v=sbAxzBP6b1Q&t=35s
Gen Habyarimana yavuze ko ubusanzwe ntawica impunzi ko ahubwo azirengera kuko ziba zarahunze umutekano muke. Kuri Gen Habyarimana akurikije ubusesenguzi bwe, akurikije amateka yavuba yagiye aranga u Rwanda, kuri we kuba Kagame yica ziriya mpunzi ntagitangaza abibonamo kuko biri muri kamere ye. Mutege amatwi Gen Habyarimana ababwire iyo kamere ya Paul Kagame nk’umuntu bakoranye bya hafi kuva ku munota wa 27:00 kugera ku munota wa 31:20. Kagame kwica ntacyo bimubwiye kuri we n’ibisanzwe kandi kuba afite ubudahangarwa niyo mpamvu abikazamo umurego. Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Ba Mpatsibihugu nibo ba nyirabayazana bifashishije umuntu w’umugome udatinya kwica nka Kagame kugira ngo iriya mitungo yo mukarere ikomeze ibe iyabo. Iyo ni politiki ya Bampatsibihugu.
Yanditswe na Ange Uwera