Site icon Rugali – Amakuru

Gen Fred Ibingira mu mazi abira! Ububiko bwe bwose bw’amafaranga mu banki yose bwafunzwe!

Nkuko yabyanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, Gakwerere Rpf yahishuye ko ku wa gatatu taliki ya 21 Ugushyingo 2018 konti zose zo muri banki za Gen Ibingira Fred zafunzwe bitegetswe n’imana y’u Rwanda Paul Kagame wasabyeko hakorwa iperereza ahantu hose Gen Fred Ibingira abitse amafaranga!

None ubu iyo general ya Kagame itazi gusoma no kwandika ubu nta faranga ishobora kubikuza. Kagame niwe wigeze kwibutsa izi za Jenerali ze wagirango ntizizi kurasa ko ariwe wabagize ibyo baribo ko amapeti abambika ashatse yayabambura igihe ashakiye!

Ntawabura gushimira umunyagitugu Paul Kagame udahwema kwibutsa izi za Jenerali ze ko zirutwa n’amatungo yo mu rugo kuko ntibyumvikana ukuntu hataravamo ijenerali imwe ngo nibura yereke Kagame ko itandukanye nizindi Jenerali. Umenya Kagame azambika amapeti ariko yangiza akazaka imbunda kugirango hatazagira iyibeshya ngo iyikoreshe. Wasanga ariyo mpamvu tutajya tubona nta mujenerali wa Kagame wambara imbunda kw’itako.

Izi Jenerali za Kagame zisa nkizarangije kwemera ko ijenerali ari mwe yonyine muri RDF, Paul Kagame kandi abantu bonyine bashobora kuryama bagasinzira mu Rwanda ni Jeannette Nyiramongi n’abana babo. Naho izi za Jenerali nkuko Gakwerere yabivuze Kagame abafata nka MAVI YAKUKU.

Ubu Gen Karake Karenzi ntawe uzi aho afungiye none ejo tuzumva ngo ijenerali Ibingira ngo nawe afungiye mu rugo gusa umuntu akibaza izi jenerali zizemera zipfe nk’udushwiriri? Habuze numwe koko wihagararaho ngo abwire ijenerali Kagame ko arambiwe kugaraguzwa agati. Uwapfuye yarihuse.

Exit mobile version