Site icon Rugali – Amakuru

Gen Fred Ibingira mu gihe yicaye ku GATEBE azirikane ubugambanyi n’ubwicanyi bwe

Dore amwe mu magambo Rugema Kayumba yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook yibutsa Gen Fred Ibingira ko guhemuka ntagiye bigwa neza umuntu ko akenshi usanga bigarutse uwahemutse. Isomere nawe amagambo ya Rugema Kayumba:

“Ibyo mu Rwanda byo deal nimwe ntawemerewe gukira keretse Kagame Paul numuryango wa Murefu. Ibingira 2011 mukwa kabili hari m’ ubukwe ntari buvuge kubw’ umutekana wabari kumwe nawe Nyagashanga ati: “Kayumba, gahunda nukumwangisha abaturage nubwo bamukunda icyo yabahaye Kagame azakibaha! Ayinya!! Urukundo ntirugurwa barakubeshya!! Ati tuzagambanirana paka kuwanyuma.”

Harya Ibingira Fred ubu waruhiye iki? Kabarebe James waruhiye iki? Jack Nziza waruhiye iki? Nkubu iyo mwibutse ubuhemu mwakoze, iyomwibutse nka Col. Rugigana mwafunze muziko azira ubusa murasinzira? Iyo mwibutse Col. Patrick Karegeya wari inshuti, umuvandimwe, urungano rwanyu mwishe murasinzira? Uwabwira Karake Karenzi masikini ayo arira uko angana iyo yibutse Patrick Karegeya!

Ibingira Fred wafashije abahemu kugambana Paka last ubu ntumwara iyo wibutse Col. Tom Byabagamba, Rusagara mwaruhanye utahagazeho ahubwo waroshye!! Bana mukibyiruka muzakene, muzahunge, muzababare ariko ntimuzahemukire bagenzi banyu kubera ibintu n’ imyanya. Muzemere gupfa ariko ntimuzemere kwica inzirakarengane kuko amaherezo twese tuzapfa.
Imana ikubabarire Afande Ibingira Fred nawe Jack Nziza na James Kabarebe”

Exit mobile version