Site icon Rugali – Amakuru

Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ni muntu ki?

Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ni muntu ki?

Faustin Kayumba Nyamwasa yavutse mu mwaka w’1962. Ni umunyarwanda wari ufite ipeti rya lieutenant General mu ngabo z’u Rwanda. Yari umugaba w’ingabo z’u Rwanda guhera mu mwaka w’1998 kugera mu mwaka w’2002. Muri icyo gihe yayoboraga n’iperereza ry’igihugu. Yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde guhera mu mwaka w’2004 kugera mu mwaka w’2010. Yaje kurokoka ubwicanyi bwari bugiye kumukorerwaho mu mwaka w’2010. Ubu ari mu buhungiro kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Izamuka n’ihanantuka rya Kayumba Nyamwasa muri FPR

Nyamwasa yakuriye mu nkambi muri Uganda yiga muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu mategeko. Yinjiye igisirikare cya Yoweri Museveni mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’1986. Hamwe na Paul Kagame bagize uruhare mw’ishingwa ry’ishyaka rya FPR mu mpera z’umwaka w’1980. Yari mu basirikare bakomeye kugeza nyuma ya Jenoside aho abacengezi batangiye kwinjira mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Mu mwaka w’2006 ku busabe bw’u Bufaransa, urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashinjije Nyamwasa, Kagame n’abandi basirikare 4 ko aribo bateguye ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Juvenal Habyarimana. Bikaba aribyo byabaye intandaro y’a Jenoside yakorewe abanyarwanda. Nyamwasa yashinjwe n’igihugu cya Espagne (Spain) ko yatanze itegeko ryo kwica abakozi 2 b’umuryango udakorera inyungu wo muri Spain hamwe n’umupadiri w’umunyacanada. Abo bantu 3 bazize kuba bari bafite amakuru ku bwicanyi FPR yakoreye abahutu.

Nyamwasa yatangiye kutavuga rumwe na Kagame mu ntangiriro z’umwaka w’1998. Umunyamateka Gérard Prunier avuga ko Nyamwasa n’abandi bamaze kubona uburyo Kagame n’incuti ze banyereza inkunga ihabwa u Rwanda n’abo bagize ishyari ry’uko ntacyo babona. Byongeye kuba FPR yari imaze kwinjira ku butaka bwa Congo yari inzira yo kwigwizaho ubukire.

Ubwo Nyamwasa bahise bamwohereza guhagararira u Rwanda mu Buhinde mu mwaka wa 2004 mu buryo bwo kumwigizayo. Yaje kugaruka mu Rwanda aje gushyingura mama we nibwo yahamagawe n’abakuru b’igisirikare bamusaba kwandika ibaruwa isaba Kagame imbabazi ku manyanga yagiye akora. Aho kuyisubiza Nyamwasa yahise ahunga ahungira mu gihugu cy’Afurika yepfo ku taliki ya 28 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka w’2010 aho yahise asaba ubuhungiro.

Agezeyo yahise yishyira hamwe na Gerald Gahima na Theogene Rudasingwa bahoze ari abasirikare b’abofisiye mu FPR bashinga umutwe w’ishyaka ariwo RNC (Rwanda National Congress). RNC yahise ishyira hamwe n’abatutsi n’abahutu batavuga rumwe na Perezida Kagame.
Leta y’u Rwanda yamushinjije gukorana na Colonel Patrick Karegeya wayoboye iperereza akaza guhungira muri Afurika y’epfo. Karegeya baje kumusanga yishwe mu cyumba cya hoteli yarimo ku taliki ya 31 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2013. Ubwo RNC yahise ishinja abakozi ba Perezida Kagame ko aribo bamwishe

Iraswa rya Kayumba Nyamwasa

Mu kwezi kwa 6 ku mwaka 2010, Brigadier General Jean Bosco Kazura uhagarariye ishyira hamwe ry’umupira w’amaguru nyarwanda yafashe uruzinduko muri Afurika y’epfo agiye kureba irushanwa ry’igikombe k’isi icyo gihe yavuganye na Nyamwasa bituma bamuhamagara ku garuka mu Rwanda. Ageze i Kigali yahise afungwa. Ariko umuvugizi w’
‘ingabo we akavuga ko impamvu yahamagawe aruko yasohotse nta ruhusa rwo gusohoka igihugu yari afite.

Icyo gihe Nyamwasa yarashwe mu nda, iryo raswa ryabereye mu mujyi wa Johanesburg muri Afurika y’epfo ku taliki ya 19 mu kwezi kwa 6 mu mwaka w’2010. Abanyarwanda benshi barafashwe nyuma y’iryo raswa. Ubwo Kayumba yafashwe amajwi avuga ko ari Kagame washakaga kumwica kubera yamuhangaye agashyira hanze uburyo ayoborana igitugu. Umufasha wa Nyamwasa nawe Rosette Nyamwasa avuga ko iraswa ry’umugabo we ari ukubera politiki.

Al-Jazeera yashyize ahagaragara ibyo Rosette Nyamwasa yavuze. Rosette yavuze ko barimo baparika muri parikingi y’iwabo mu rugo hanyuma umugabo umwe aza iruhande rw’imodoka afite imbunda nto bita pistoli maze arasa umugabo we washoboye gusohoka mu modoka maze umushoferi abasha guhashya uwo mwicanyi.

Abantu 4 bahamijwe icyaha cyo gushaka kwica Nyamwasa. Uwitwa Pascal Kanyandekwe we yarezwe gutegura uwo mugambi ariko urukiko rw’Afurika y’epfo ntacyo rwamukurikiranyeho. Byavuzwe ko Kanyandekwe yagerageje guha ruswa ya miliyoni imwe y’amadorari umwe mu ba polisi kugirango amureke.

Nyuma yo kurasa Kayumba ntibamuhwanye, Perezida Kagame yavugiye mu ruhame ati: « Uwari we wese uzatatira igihango akagambanira igihugu azabyishyura. Ndabemeza ko uwo azaba ari we wese akari kera azabyishyura.

Jean-Léonard Rugambage, umunyamakuru w’umunyarwanda warimo akora iperereza kur’iryo raswa rya Kayumba nawe yiciwe i Kigali nyuma y’iminsi mike.

Nyamwasa mu buhungiro

Leta y’u Rwanda ishinja Nyamwasa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi harimo grenade 3 zatewe muri Kigali mu kwezi kwa kabiri taliki ya 19 mu mwaka w’2010. Nyamaswa ntiyafashwe kubera ko nta bimenyetso bimuhama bari bafite. Ariko urukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali rwamushinjije gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi no kugambanira igihugu mu mwaka wa 2011.

Rwamushinjije hamwe n’abandi barwanashyaka ba RNC bari mu bashinze iryo shyaka. Nyamwasa yambuwe ipeti rya gisirikare, yirukanwa mu gisirikare, nuko urukiko rumucira imyaka 24 y’igifungo. Uko ari bane urubanza rwabo rwaburanishihwe runacibwa badahari.

Raporo y’umuryango w’abibumye yo mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2018 irashinja Nyamwasa gukora ingendo ava muri Afurika y’epfo ajya muri Congo gucagura abasirikare bazamufasha gutera u Rwanda. Abo basirikare bakaba babumbiye mu mutwe w’abarwanyi witwa P5 (Platform 5) uyobowe na Kayumba ukaba uri mu kwaha kw’ishyaka RNC. Bivugwa ko P5 iterwa inkunga n’igihugu cy’u Burundi na Uganda ikaba icagura abandi barwanyi muri Afurika y’epfo na Tanzania.

Iyi nkuru yanditswe na Kalisa Daniel

Exit mobile version