“Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere.
Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge.
Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana.
Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose.”
(Abanyefezi 6,10-18)