Site icon Rugali – Amakuru

Gatera Albert wari Perezida wungirije wa Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa yitabye Imana

Gatera Albert wari Perezida wungirije wa Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa yitabye Imana

Gatera yagonzwe n’imodoka ubwo yari muri siporo yo kwiruka ku maguru mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020 ku isaha ya 7:50 ahitwa 67 Avenue Raymond ARON à Antony (92).

Yahise ajyanwa mu bitaro, abaganga bagerageza gukora ibishoboka ngo bamuvure ariko kubera ubukana bw’impanuka yari yakoze yitaba Imana ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020.

Perezida wa CRF, Ingabire Angélique, yabwiye IGIHE ko imodoka yamugonze yaburiwe irengero ndetse ikiri gushakishwa na Polisi yo mu Mujyi wa Paris.

Yakomeje agira ati “Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri CRF turi mu kababaro ko kubura umwe muri twe, Albert Gatera wari Perezida wungirije.’’

Me Gisagara Richard wari uzi Gatera amusobanura nk’umwe mu Banyarwanda bavukiye mu Bufaransa arahiga, anaminuza mu bijyanye n’amategeko aho yakoreraga banki imwe iri mu zikomeye muri icyo gihugu.

Ati “Wasangaga ashaka kumenya umuco Nyarwanda cyane no kuvuga Ikinyarwanda, abana be yabafashaga kujya kwiga Ikinyarwanda no kujya mu matorero Nyarwanda.’’

Yakomeje ati “Yari afite aho abica kuko se umubyara Gatera Augustin ni umwe mu bayoboye CRF mu myaka yo mu 1990, aharanira n’abo bari bafatanyije muri iyo myaka ko Abanyarwanda bazabona ubwigenge mu gihugu cyabo.’’

Urupfu rwa Gatera watabarutse afite imyaka 43 y’amavuko rwashenguye cyane benshi mu bamumenye, abo bakoranye ndetse n’umuryango we.

Gatera yari umwe mu bitangiriye ibikorwa bitandukanye bihuza Abanyarwanda bo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka myinshi ishize. Yasize umugore n’abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 13 n’ufite 10.

Gahunda yo gusezera mu cyubahiro kuri nyakwigendera ntirashyirwa hanze, izatangazwa mu minsi iri imbere.


Gatera Albert wari Perezida wungirije wa Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa yitabye Imana azize impanuka y’imodoka

Source: Igihe.com

Exit mobile version