Site icon Rugali – Amakuru

Gatare ntakiri Umuyobozi wa RDB, Mukaruliza nawe yavanywe mu Mujyi wa Kigali

Francis Gatare wari Umuyobozi wa RDB kuva mu 2014, yahinduriwe umwanya ashingwa kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gas naho Mukaruliza Monique wari umaze amezi 11 n’iminsi itandatu ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira icyizere Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bongeye kugaragariza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, bahereye kuri gahunda y’ivugurura ry’uwo Muryango yabagejejeho ubwo bari bateraniye mu nama ya 28 yawo yabereye i Addis Ababa, kuva ku itariki ya 30 kugeza ku ya 31 Mutarama 2017.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana batsinze neza mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, bari barakatiwe, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rukabafasha gukomeza kwiga bafunze.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 09 Ukuboza 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 14 igeze, itanga umurongo wo kuyinoza.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse igeze ishyirwa mu bikorwa, ifata ingamba zo kwihutisha gukemura ibibazo byagaragaye.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ibyo ukwihaza mu biribwa mu Rwanda bihagaze, ishyiraho ingamba zikenewe muri urwo rwego.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’ishyamba rya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Unilever Tea Rwanda Ltd, riherereye mu Karere ka Nyaruguru.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta buherereye mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo bugahabwa Sosiyete Unilever Tea Rwanda mu rwego rw’ishoramari ryo kwagura ubuhinzi bw’icyayi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba z’Igihugu (2015-2020) zo kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima na gahunda y’ibikorwa yo kuzishyira mu bikorwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’umwaka wa 2016 y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano Mpuzamahanga y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yemejwe n’u Rwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Ibikorwa (2017-2020) ku Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda.

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje ingengo y’imari yo gutera inkunga ibikorwa by’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).

11.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
 Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 31/2016 ryo kuwa 30/06/2016 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016/2017;

 Umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga agenewe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe;

 Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga No 07/2012/OL ryo kuwa 19/09/2012 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubucamanza;

 Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga No 06/2012/OL ryo kuwa 14/09/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko z’Ubucuruzi;

 Umushinga w’Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo.

12.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

 Iteka rya Perezida ryemeza burundu Amasezerano ya Montréal yerekeye ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba avuguruye, yemerejwe i Kigali kuwa 15/10/2016;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere ya Komite Nyobozi ishinzwe kwemeza no kugenzura ubufatanye bw’Inzego za Leta n’iz’Abikorera;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’itanga n’ihererekanya ry’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusuzuma ubwoko bw’ibihingwa ku bijyanye n’ubudasa, kugira imimerere imwe no kudahindagurika mu miterere yabwo;

 Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’ibyandikwa mu gitabo cyandikwamo amakuru ajyanye n’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa n’ibikurikizwa mu guhabwa ayo makuru;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibishingirwaho kugira ngo Laboratwari isuzumirwamo imbuto yemerwe;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo igenzurwa ry’imbuto n’itangwa ry’ibyemezo by’ubuziranenge bw’imbuto bikorwa;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa umuntu kugira ngo ahabwe uruhushya rwo kwinjiza mu gihugu no kohereza mu mahanga imbuto;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibirango by’imbuto n’ibigomba kugaragara ku kirango no ku gipfunyika cy’imbuto nziza n’ibipimo ngenderwaho mu gushyira imbuto mu byiciro n’amabara y’ibirango bya buri cyiciro;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutubura, gutunganya cyangwa gucuruza imbuto nziza;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo isuzuma, iyemezwa n’iyandikwa ry’amoko y’ibihingwa bikorwa, uburyo amoko y’ibihingwa yemejwe akurwa ku rutonde n’imiterere yarwo;

 Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere bya Komite ishinzwe gusuzuma, kwemeza no kwandika amoko y’ibihingwa no kuyakura ku rutonde;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ba Gisirikare bakurikira:

1. Capt Vincent NDAYISABA

2. Capt Christian KAYITARE

3. Lt Claudine MUHAWENIMANA

 Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzacyaha ba Gisirikare bakurikira:

1. 2Lt Triphonie UMUHIRE

2. 2Lt Donatien NDIKUBWIMANA

3. 2Lt Aimerance MUKESHIMANA

4. Sgt REBERO Jean de Dieu

5. Sgt MURANGIRA Joseph

6. Cpl KAMANZI Jimmy

7. Pte NSHIMIYIMANA Aimé Alex

8. Pte HAKIZIMANA Théoneste

 Iteka rya Perezida ryemerera Dr. NKURUNZIZA Emmanuel, wari Umuyobozi Mukuru n’Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi, kugira ngo ashobore gutunganya imirimo ye mishya mu mwanya w’Umuyobozi wa Regional Center for Mapping Resources for Development i Nairobi, muri Kenya ;

 Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, kubera
amakosa y’imyitwarire mu kazi:

 Superintendent of Police (SP): 1

 Chief Inspector of Police (CIP): 4

 Inspector of Police (IP): 23

 Assistant Inspector of Police (AIP): 38

 Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi:

 Non-Commissioned Officers: 65

 Police Constables: 67.

13.Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibishingirwaho n’uburyo bwo guhabwa ubufasha bwa Leta mu mishinga yo guteza imbere amacumbi aciriritse n’ayo mu zindi Nsisiro;

14.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi.

 Bwana RAO HONGWEI, w’Ubushinwa, afite icyicaro i Kigali.

 Bwana RAVI SHANKAR, w’Ubuhindi, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

15.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. OFFICE OF THE PRESIDENT

Lt Colonel NYAMVUMBA Andrew: Head of SPU

2. Rwanda Development Board

1. AKAMANZI Claire: CEO & Cabinet Member

2. HATEGEKA Emmanuel: COO

3. RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD

1. GATARE Francis: CEO

2. Dr MUNYANGABE Emmanuel: COO

4. Rwanda Governance Board

1. Prof. SHYAKA Anastase: CEO
2. Dr. Usta KAYITESI: Deputy CEO
3. KALISA Edward: Secretary General

5. MINAFFET

1. Embassy/Zambia, Lusaka

MUKARULIZA Monique: Ambassador

2. High Commission Ottawa/Canada:

MARARA Igor: First Counselor

3. Permanent Mission of Rwanda/UN:

KAYINAMURA Robert: First Counselor

6. MINEDUC

1. MULINDWA Sam: Permanent Secretary

2. BAGUMA Rose: DG Education Planning

7. MIFOTRA

MUSONERA Gaspard: Permanent Secretary

8. MINEACOM

MBABAZI Rosemary: Permanent Secretary

9. MYICT

Maj. GATARAYIHA Regis: Permanent Secretary

10. NATIONAL COUNCIL OF SCIENCE AND TECHNOLOGY

Prof. Manasseh MBONYE: Director General

11. Office of the Auditor General

HABIMANA Patrick: Deputy Auditor General

12. NIDA

MUKESHA Josephine: Director General

13. RWANDA LAND MANAGEMENT AND USE AUTHORITY

MUKAMANA Esperance: Director General and Chief Registrar of land titles

14. Rwanda Water and Forestry Authority

NGABONZIZA Prime: Director General

15. Rwanda Management Institute

1. Dr. RUBAGIZA Jolly: Deputy Director General

2. ABIMANA Fidele: Principal Senior Training Coordinator

3. GATARI Eugene: Principal Senior Research and Consultancy Coordinator

16. Northern Corridor Integration Projects

SAFARI Innocent: National Coordinator

17. THE OFFICE OF THE PRIME MINISTER/OPM

 MUNYABURANGA Cyprien: Cabinet Notes Taker

 MUNYANDINDA Emmanuel: Policy Analyst in charge of Government Program
Monitoring.

 AGABA Asaphson: Policy Analyst in charge of Cabinet Preparation.

 IRAKOZE Prosper: ICT Policy Analyst in charge of Government Program
Monitoring.

 GASHUGI Aimé Claude: Director of ICT Unit.

18.IN MINALOC

 NGENDAHIMANA Pascal: Advisor to the Minister of State in charge of SocioEconomic Development.

19. MIGEPROF

 NIYIGENA Pierre Martin: Advisor to the Minister.

20. MINIRENA

 UTAMULIZA Marie Chantal: Director of Finance and Administration Unit.

 HODARI Jacob: Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit.

21.IN REAF

 GAKWAYA Harriet: Director of Finance and Administration Unit.

22.NIRDA

 TOTO WA MUGENZA Emmanuel: Director of Planning, Monitoring, Evaluation and ICT Unit.

16.Mu bindi:

i. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko
MINALOC ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo RALGA, irimo gutegura
Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze. Insanganyamatsiko ni: “Ubuyobozi
bw’Inzego z’Ibanze bushingiye ku muturage Abanyarwanda bifuza”.

ii. Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINISANTE ifatanyije na MINALOC na MINAGRI irimo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ku bana bari mu kigero gihera ku mezi 6 kugeza ku mezi 24, abagore batwite n’abonsa bari mu cyiciro cya 1 cy’Ubudehe mu Gihugu hose n’abari mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe bo mu Turere 10 twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira kw’abana.

iii. Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Mutarama 2017, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, batashye ku mugaragaro Ibigo Nderabuzima 2 mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama.

iv. Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitri, mu izina rya Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, uri mu butumwa bw’akazi mu mahanga, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hasinywe amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Albert Supply Ltd yerekeranye n’ishingwa ry’uruganda rukora imyenda muri Kigali Special Economic Zone. Imirimo yo gutangira kubaka inyubako z’uruganda yaratangiye.

v. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira, Akagari ka Mpinga, Umudugudu wa Vunga ku itariki ya 8 Werurwe 2017. Insanganyamatsiko ni: “Munyarwandakazi, Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Exit mobile version