Ufashe Rwigara uramwica umaze kumwica uramusenyera urangije ugereka ho imfubyi n’umupfakazi
Jye kiriya gihe narakurebye mbona mu mutwe wapi.
None usigaye wivugisha nk’umuntu erega ngo hari umwana w’umusore young man witwa Rutagungira wari ufite abantu yaratunze n’ibyo rwose yarafite umuryango areberera ngo hari n’undi numvise uvuga batesheje utwana twe rwose n’ibyo
Ariko wari ukwiye kubivuga Ku abanyarwanda bose ntawe usumba abandi.
Mbese aba ko wabashije kubabaza Museveni kandi koko wari ufite ubwo burenganzira Urwandiko umuryango wa Rwigara wakwandikiye mbere y’uko ibyo byose bibaho waba warabasubije?
Ariko amaraso arasa agasasaza ndetse arasama aya Rwigara azakubera nkuko aya Nebati w’i Yezeleli habereye Ahabu kandi nkubwira urugomo rwawe rugeze ku iherezo ushatse wacisha macye dore waciwe mu mizi wumye uhagaze abantu bakugize iciro ry’imigani ubaye ruvumwa mu bantu.
Ubu abakwiyitirira bagiye gukorwa n’ikimwaro bahorane ipfunwe nk’irya babandi wasimbuye bagize bibwira ko nta herezo
Aba bawe mbona bakuvuga ukagira ngo abahozeho bari fake none ngo waje uri original
Ariko wowe uri na fake itageze kuri Taiwan ahubwo uri made Rwanda
Nagusezeye kera ariko ubwo ukiri aha hafi reka n’ubu ngusezere ucyuye amara masa mbabajwe n’abana bawe bagiye kubona ishyano ry’amahano wakoze
Ariko n’ibyo ntacyo twakora
Uwiteka ahora abana gukiranirwa kwa ba se akageza kubuzukuruza n’ubuvivi nawe nguwo umuryango wawe arawuheshye uzaba kuri iy’isi uri incike
Inama nakugira kora ibirori iwawe hakiri kare uzapfe kureba umwuzukuru n’umwe niba bishoboka.
Gasana Kamikazi