Site icon Rugali – Amakuru

Ganza wigeze kugirana ibibazo na The Ben, yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 04/02/2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga habyutse hacicikana inkuru y’akababaro y’umusore witwa Ndayishimiye Innocent uzwi cyane nka Ganza Innocent wari utuye muri Amerika, ko yitabye Imana.

Uyu musore wari usanzwe ari umunyamwuga mu gutunganya amashusho (video producer) ngo yari atuye i Chicago mu mujyi wa Illinois, umurambo we bakaba bawusanze mu nzu yari atuyemo yashizemo umwuka nkuko byemeza n’igipolisi cy’aha yari atuye.

Amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko Ganza Innocent ashobora kuba yiyahuye nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza icyaba kishe uyu musore, kuko abaganga batarashyira ahagaragara ibisubizo by’ibizamini byakorewe umurambo we.

Yitabye Imana ku myaka 25 y’amavuko, amaze kugera kuri byinshi.

Ganza Innocent yari umuhanga mu gukoresha Drone zifata amashusho

Yari akiri ingaragu nubwo hari n’andi makuru avuga ko yari afite umugore ukomoka muri Asia n’umwana umwe babyaranye.


Ganza Innocent yitabye Imana. Ni aruhukire mu mahoro RIP

Ndayishimiye Ganza Innocent yari umwe mu banyamwuga bakomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo, ubukwe no kwamamaza.

Yakoreshaga camera zigezweho zo mu bwoko bwa 4K camera, akaba yari inzobere mu gufata amashusho yo mu kirere hakoreshejwe utudege tutagira abapolote tuzwi nka Drone (Drone for Aerial cinematography).

Ganza Innocent yakoreshaga camera zigezweho za 4k Camera

Ganza Innocent yari umunyamwuga no gufata amajwi (Record sound for Vows, speeches and Interviews) ndetse akaba yari asanzwe azwiho gutunganya amashusho y’uruhererekane n’udukoryo aribyo animation and Special effects.

Yari afite studio ikomeye ‘GANZA Image Productions’

Niba utayizi ushobora guhita ureba indirimbo nka Mercy ya Alpha Rwirangira, ni umwe mu ndirimbo zatunganjiwe na Ganza Innocent.

Ganza Innocent yari amaze imyaka 8 atunganya amashusho mu buryo bwa kinyamwuga kuko mu 2010 nibwo yatangije GANZA Image Productions. 

Yatangiye afotora ubukwe ndetse akanyuzamo agakora n’amashusho ya muzika.

Intego ye yari akuzamura urwego rwe mu gufata no gutunganya amafoto n’amashusho mu buryo bwa kinyamwuga kandi bugezweho.

GANZA Image Productions yakunze kwibanda mu gukoresha ibikoresho kabuhariwe kandi bijyanye n’igihe cyane cyane camera na Drone ari nako abihuza n’ikorana buhanga.

Mu 2016 yagiranye ikibazo na The Ben

Ganza Innocent yagiranye ikibazo n’umuhanzi The Ben ndetse na Cedru usanzwe nawe utunganya amashusho y’indirimbo ko bamuhemukiye ntibubahirize amasezerano bari bagiranye ubwo bakoraga amashusho y’indirimbo Habibi 

Ganza yavugaga ko aba basore bombi birengagije nkana amasezerano yo kugaragaza umuntu wayoboye aya mashusho cyane cyane ayafatiwe mu kirere na Drone.

Cedru yiyitiriye igikorwa ngo kitari icye

Ganza yavugaga ko Cedru yiyitiriye igikorwa cyo kuyobora aya mashusho ngo kandi ari Ganza Innocent wabikoze byose nubwo The Ben na Cedru bamwirengagije nyuma indirimbo yamaze kugera hanze.

Ganza yifuzaga ko bigenda gutya ngo kuko ariwe wayoboye ifatwa ry’aya mashusho
Ganza yagaragaje ifoto yemeza ko ariwe wari uyoboye Drone yafotoye inzu The Ben yakoreyemo Habibi

Habaye impaka nyinshi ndetse indirimbo Habibi ikurwa kuri youtube nubwo nyuma yaho Ganza nawe yongeye akayindura akiyandikaho nk’uwayoboye amashusho yayo, reba aya mashusho ⇓ urabona ko ahari handitse Cedru hasimbuje Ganza.

The Ben yamvukanye yamaganira kure aya makuru kuko yavugaga ko ibivugwa n’uyu musore ari ibinyoma ngo ahubwo yari agamije kwiyubakira izina (hit).

The Ben na Cedru bashijwaga kutubahiriza amasezerano bari bagiranye na Ganza Innocent witabye Imana

Source: Hose.rw

Exit mobile version