Abakorera mu ibagiro rya kijyambere ry’akarere ka Gakenke bavuga ko kubera ikibazo cy’abakiliya bakiri bake, nabo ubu bagiye gukora ubucuruzi bw’inyama muri Gakenke, i Musanze ndetse n’i Rubavu, ibi ngo ni ukugira ngo bakomeze biteze imbere ndetse no kubyaza umusaruro iri bagiro.
Ibagiro rya Gakenke rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka 100 ariko ku munsi habagirwa inka 5 cyangwa 10 ( Photo Umurengezi Regis )
Ibagiro rya Gakenke, ni ryo ryonyine ryujuje ibisabwa mu gace k’Amajyaruguru rimaze imyaka isaga ibiri ritangiye gukora, rifite ubushobozi bwo kuba ku unsi habagirwamo inka 100, ariko ntabwo bajya barenza hagati ya 5 na 10 ku munsi.
Mbaga Daniel ni umuyobozi w’ibagiro rya Gakenke, avuga ko babaga inka nke ku munsi ukurikije ubushobozi bafite, ariko ngo n’ubwo bwose ari nkeya ntibibabuza ko bazakomeza gutanga serivisi ‘Kubaga’ ndetse ngo ntibacika intege kuko abakiliya bake babona babafasha gutera imbere; ikindi ngo haboneka akazi kandi gahemba neza.
Akomeza avuga ko bagishaka abakiliya babazanira amatungo yo kubaga, ngo abazana inka bazivanye mu karere ka Musanze barahagaze, ndetse ngo n’ababaga mu buryo butemewe batuma ibagiro ridakora neza uko bikwiye.
Ati: “Mbere hari ubwo umwaka warangiye bazana inka zikabagirwa hano, icyo gihe nibura twabagaga inka 20 ku munsi, ariko nka Musanze bahise bahagarika kuzizana. Hari ibagiro bafite rito ritujuje ibisabwa bari kubagiramo. Ikindi kibazo ni ababaga ku buryo bwa magendu.”
Mbaga, avuga ko bari kugirana ibiganiro n’akarere ka Musanze kugira ngo inka zose zijye ziza kubagirwa muri iri bagiro kuko ni ryo ryujuje ibisabwa.
Kubera abakiliya bake, ubu bagiye kujya mu bucuruzi bw’inyama
Mbaga Daniel, avuga ko kuba bafite ibagiro rya kijyambere kandi ryujuje ibisabwa mu Ntara y’Amajyaruguru, ari yo mpamvu bagiye gushora mu bucuruzi bw’inyama ahantu hatandukanye.
Yagize ati: “Ubu turi kugira ngo dushore mu bucuruzi bw’inyama no hanze ya Gakenke; nka Musanze na Rubavu kugira ngo dukomeze tubyaze umusaruro iri bagiro. Ibyo twakoraga ni ukugurisha serivisi ‘Kubaga’ ubu twafashe umwanzuro ko tugiye no kujya mu bucuruzi bw’inyama.”
Ibagiro rya Gakenke, ni ryo ryonyine mu gace riherereyemo ryujuje ibisabwa, mu mwaka washize (2017) ibagiro rya Musanze ryarafunzwe kubera ko ryari ritajyanye n’igihe, kuva ubwo ab’i Musanze basabwe kujya babagira inka muri iri rya Gakenke.
Nyuma byaje guhinduka, akarere ka Musanze gashyiraho ibagiro rito mu murenge wa Busogo, ryo kuba bifashisha mu gihe hatarubakwa irigezweho.
Iri bagiro rya Gakenke, riri mu murenge wa Gakenke, ryuzuye mu 2016, ritwaye asaga miliyoni 650, rikaba rikodeshwa na Kompanyi AGRIHEALTH Ltd.
Mbaga Daniel, Uyobora ibagiro rya Gakenke (Wambaye itabuliya y’umweru) asobanurira abayobozi imbogamizi bahuye na zo, harimo kuba batarenza inka 10 ku munsi
Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW