Imodoka zahagaze ndetse n’abambuka barinze guhekwa mu mugongo
Imvura idasanzwe yatangiye kugwa mu rukerera rwo kuri iki cyumweru mu karere ka Gakenke, mu ntara y’amajyaruguru, yahitanye abarenga 20, abatari bake barakomereka ndetse ibitari bike bikaba byagirijwe n’iyi mvura birimo umuhanda munini Musanze-Kigali watengukiyemo inkangu mu gice cy’ahitwa Buranga ku buryo byatumye utari gukoreshwa n’ibinyabiziga byari bisanzwe biwukoresha mu ngendo za buri munsi.
Iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri aka karere kuva mu masaha ya saa cyenda z’igitongo ikaba ari bwo igihita muri aya masaha.
Nkuko amakuru aturuka muri aka karere abivuga, aravuga ko iyi mvura yibasiye cyane imirenge ya Gakenke, Mugunga ndetse na Mataba yose yo muri aka karere.
Mu murenge wa Mataba hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 3 bamaze guhitanwa n’iyi mvura ariko ngo iyi mibare ikaba ishobora no kwiyongera bitewe n’uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.
Mu murenge wa Gakenke ho ngo abantu bagera kuri 16 nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana bazize iyi mvura naho abatari bake bakaba bakomerekejwe nayo ndetse n’indi mitungo ikaba yangijwe bikomeye n’iyo mvura .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier aganira naMakuruki.rw yagize ati:” Muri uyu murenge hamaze gupfa abantu 16, inkomere ntiturabasha kumenya umubare wazo kuko twabaraga izigera muri 7 zagiye ku bitaro, ariko ibijyanye n’imyaka n’ibintu byo ni byinshi twashyizeho itsinda ryo kujya kubibarura, nta bwo biragaragara. Ibibyanye n’amazu turi kubara tugasanga agera mu ijana n’imisago ariko nta bwo turabona imibare ifatika mu byukuri.”
Uyu muyobozi yavuze ko izi nkomere zahise zijyanwa ku bitaro bya Nemba ndetse no ku kigo nderabuzima cya Nganzo kugira ngo babashe kwitabwaho n’abaganga.
Uretse abo bantu bahitanywe n’iyo mvura, ibintu bitari bike birimo n’umuhanda munini Musanze- Kigali byangijwe n’iyo mvura aho uyu muhanda watengukiyemo inkangu kuburyo byatumye uyu muhanda uba ufunzwe by’agateganyo.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, wabwiye Makuruki.rw ko uyu muhanda watengukiyemo inkangu bigatuma kugeza ubu utari gukoreshwa nkuko bisanzwe.
IP Gasasira kandi yatubwiye ko abakora ingendo zerekeza mu mujyi wa Kigali bashoboye bari guca mu karere ka Muhanga, mu gihe uyu muhanda ugifunze kugira ngo ubanze ukorwe neza.
Imvura nyinshi ikunda kwibasira cyane uduce tw’intara y’amajyaruguru, aho mu ijoro ryo ku itariki 18 Mata 2016, imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Musanze isenya amazu 37 ndetse inahitana amatungo magufi.

Ibiti byatengukiye mu muhanda

Amazi yatembanye ibyo abonye byose

Inkangu zageze no mu ngo z’abaturage

Soure: makuruki.rw