Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Njyanama z’Uturere tugize Umujyi wa Kigali zatoye Pascal Nyamulinda kuyobora uyu mujyi.
Pascal Nyamulinda yatowe ku majwi 161 kuri 35 ya Aurore Umuhoza bari bahanganye kuri uwo mwanya.
Aya matora yaberaga ku cyicaro gikuru cy’Umujyi wa Kigali yitabiriwe n’abarenga 240, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2017.
Abakandida bari bahataniye uwo mwanya ni Pascal Nyamulinda wayoboraga Ikigo gishinzwe Indangamuntu na Aurore Umuhoza, uhagarariye abagore mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Pascal Nyamulinda w’imyaka 53 y’amavuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na International Public Affairs akagira n’icyiciro cya gatatu (Masters) cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga (Project Management). Yayoboye Ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) kikiri umushinga kuva mu mwaa wa 2007, aza kukiyobora kugeza mu minsi ishize ku wa 3 Gashyantare 2017. Mbere ya NIDA yakoze nk’umudipolomate mu gihe cy’imyaka 5 mu Muryango w’Abibumbye. Mbere yaho yakoraga muri NISS.
Aurore umuhoza, ahagarariye abagore muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Kuri ubu ni umukozi mu ishami rishinzwe ubucuruzi (Marketing) mu Kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA ku ishami rya Kimironko. Yarashatse afite abana 4 n’umugabo, afite icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Sociology. Mbere ya SONARWA yakoze imyaka 10 muri SORAS.
Source: Izuba Rirashe