Site icon Rugali – Amakuru

Gahunda ya FPR yahishuwe na Kabarebe yo kwibasira abahutu bafite amafaranga irakomeje!

Hagaragaye indi foto bivugwa ko ari iya “Muhire” uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare muri Jenoside. Nyuma y’icyumweru kimwe IGIHE ikoze icukumbura ku ifoto y’umugabo wafotowe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi, hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu wafotowe mu 1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe.

Abazi neza Muhire mbere ya Jenoside, bavuga ko ifoto nshya igaragaza umugabo mukuru uri mu kigero cy’imyaka 50 uri ahantu mu murima yambaye amadarubindi ku gahanga ari Muhire Ramadhan bivugwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibungo.

Iyi foto bayihuza kandi n’iyafotowe mu 1994 n’umufotozi Alexander Joe wa AFP y’uwo bivugwa ko ari Muhire ari kumwe n’umusirikare wa EX-FAR.

Amakuru agera kuri IGIHE aturuka muri Zimbabwe ni uko uwo ugaragara ku ifoto nshya ari Muhire ufite amaduka mu Mujyi wa Harare ndetse bivugwa ko anafite imirima mu gace ka Chegutu nubwo bitazwi niba iyo foto nshya ariho yafatiwe.

Hari amakuru ko nyuma y’inkuru ya IGIHE ivuga kuri uyu Muhire, aho aba mu Mujyi wa Harare “yahiye ubwoba” atangira gushaka abanyamategeko bashobora kumuburanira mu gihe yaba atawe muri yombi n’inzego z’icyo gihugu.

Ikindi ni uko uyu mugabo muri Zimbabwe afite amakamyo menshi atwara ibicuruzwa abijyana muri Afurika y’Epfo no muri Congo. Bivugwa kandi ko agenda mu modoka ya Toyota Fortuner ifite purake AES 3858. Amazina ye agaragara ku muryango w’ububiko bw’ibicuruzwa bye buri mu gace ka Waterfalls i Harare.

Amakuru avuga kandi ko Muhire Ramadhan akomoka ahitwa Rukira muri Ngoma. Ni mwene Gasekuru na Nyirabungura Thérèse, wahoze atuye ahitwa Nyagasozi muri Birenga. Ubu hahindutse Umudugudu w’Amahoro, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

Umwe mu batangabuhamya uherutse kuganira na IGIHE yavuze ko usibye kwica, uwo Muhire muri Jenoside yasahuye igikapu cyarimo amadolari muri économat i Kibungo aragihungana ajya muri Tanzania.

Ati “Igihe bazaga bahunguka, akomeza Malawi, numva ngo aba muri Zimbabwe. Niho aba kuko na bene wabo b’inaha bajya kumusura, bakaza amakuru bakayaduha. Ngo ni umucuruzi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Bizimana Jean Damascène, aherutse kuvuga ko nawe yumvise amakuru avuga ko ugaragara kuri iyo foto ari uwitwa Muhire ariko ko “nta gihamya mbifitiye”.

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Serge Brammertz, aherutse kuburira abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha, ko nabo bazafatwa bakabiryozwa nubwo byafata imyaka myinshi. Hari nyuma y’uko Kabuga Félicien atawe muri yombi nyuma y’imyaka 26 ashakishwa.

Muri Zimbabwe bivugwa kandi ko ariho hari Protais Mpiranya ushakishwa n’ubutabera nawe uri mu bari ku ruhembe rw’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru y’aho aherereye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kuvuga ko urugamba rwo gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, “ruhoraho” ndetse ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na leta z’ibihugu bitandukanye binyuze mu masezerano bifitanye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1144 mu bihugu 33. Harimo ibihugu byagiye bikurikirana abo bantu, nk’ibimaze gukurikirana 23 baburanishirijwe aho bahungiye, n’ibindi byohereje mu Rwanda 24 akaba ariho baburanishirizwa.

Inkuru bifitanye isano: Muhire uba muri Zimbabwe yaba ariwe “Nterahamwe” iri kuri iyi foto?


Iyi ni yo foto bivugwa ko ari iya Muhire Ramadhan uba muri Zimbabwe

 


Iyi foto bivugwa ko uyu muntu ufite umuhoro ari Muhire Ramadhan ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Amazina ya Muhire agaragara aho afite ububiko bw’ibicuruzwa bye mu Mujyi wa Zimbabwe


Iyi ni imwe mu modoka za Muhire zikoreshwa mu gutwara ibikomoka kuri Peteroli muri Afurika y’Epfo

Source: Igihe.com

Exit mobile version