Umunyarwanda w’impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw’Ubufaransa, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umuntu uri gukurikiranira hafi iperereza.
Kuri Twitter, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:
“Nifatanyije n’abanyagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y’iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée”, avuga ko yerekejeyo.
Umuntu uri bugufi y’abakora iperereza, wavuze ari uko amaze kwemererwa ko izina rye ridatangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri. Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n’ubucamanza ku bijyanye n’inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.
Uwo muntu watanze amakuru yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.
Uwo mugabo, watangajwe nka Emmanuel A., yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes yubatse mu buryo bw’inyubako ndende z’ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 – buzwi nka ‘gothic’ (gothique).
Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.
Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n’ubucamanza.
Marine Le Pen, umunyapolitiki w’ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n’abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa “ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri”.
Minisitiri Darmanin yahise amushinja “guteza impaka atazi ibyabaye”, avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n’ubucamanza.
Ikibazo kijyanye n’abimukira cyitezweho kuba ingingo ikomeye izagarukwaho ubwo mu matora yo mu mwaka utaha Le Pen azaba ahatanye na Perezida Emmanuel Macron wo mu murongo wa politiki w’ibitekerezo byo hagati na hagati.
Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris mu 2019, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w’izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.
Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy’ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n’ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y’isi, cyo cyarasenyutse.
Ibindi byangijwe n’iyo nkongi birimo imitako y’agaciro kanini n’amarangi yayo, harimo n’igishushanyo cyakozwe n’umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n’amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.
Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk’umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.