Raporo yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ivuga ko hari “uruhurirane rw’uruhare ruremere” rwa leta y’Ubufaransa, gusa ihakana ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside. Inzobere zimaze imyaka ibiri zifunguriwe ubushyinguranyandiko mu Bufaransa bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga ngo bwige ku biregwa leta y’Ubufaransa mu Rwanda.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko raporo yahawe Macron kuwa gatanu nimugoroba ivuga; kwijandika kwa politki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa. Ivuga kandi ko habaye “ubuhumyi bw’ibitekerezo bya François Mitterrand n’abajyanama be, bashyize no muri leta yose.”
Ubutegetsi bwa Kigali na Paris ntacyo buratangaza kuri iyi raporo, byitezwe ko ishobora guhindura imibanire y’ibihugu byombi. Leta y’u Rwanda ishinja iy’Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y’umubano mubi w’ibihugu byombi mu myaka myinshi ishize.
Mu 2019, Macron yategetse ko hajyaho iyo komisiyo igizwe n’inzobere 15 zikuriwe na Vincent Duclert ngo “zige ku ruhare n’ibikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda”.
Raporo irimo iki nyirizina?
Raporo y’impapuro 1,200 y’ubushakashatsi bw’izo nzobere, yanzura ko “ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe..” nk’uko ikinyamakuru Le monde gisubiramo biri muri iyi raporo.
“Kuri ibyo wakeka ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n’umugambi wa jenoside, nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza.” – Ni ibivugwa muri iyo raporo.
Ikomeza igira iti: “Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko.”
“Bwakomeje gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n’abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi.”
Iyi raporo ivuga ko mu gihe cya jenoside, Ubufaransa bwatinze kwitandukanya na leta y’inzubacyuho yayikoze, bunakomeza “gushyira imbere igitutu cya FPR-Inkotanyi nk’ikintu gihangayikishije”.
Ivuga kandi ko leta y’Ubufaransa yagiye gukora ‘opération Turquoise’ bitinze, ko “nubwo yakijije ubuzima bw’abantu benshi, ariko si ubw’Abatutsi benshi bishwe mu byumweru bya mbere bya jenoside.”
Iyi raporo yanzura ko ubushakashatsi bw’izo nzobere bwabonye “uruhurirane rw’uruhare, rukomeye kandi ruboneka cyane”.