Ambasaderi Francois Ngarambe waruhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’ubufaransa yahagaritswe ku mirimo ye. None abantu benshi barimo baribaza kuki Francois akwuwe kuri uriya mwanya mu gihe cyo kwibuka kandi umwanya akwuwemo ntahite ahabwa uwundi. Uwamusimbuye n’uwahoze ari Ambasaderi mu gihugu cya Quatar ariwe Francois Nkurikiyinfura. Abantu benshi barabona ko mari ikintu kihishe inhuma y’ibi.
Nk’uko Radiyo iteme ibisesengura, ikigaragara n’uko Ambasaderi Francois Ngarambe yirukanwe kuko yakuweho bitunguranye ahita asimbuzwa ariko we ntibamuhaye undi mwanya. Ikibazo umuntu yahita yibaza hano “Yaba azize iki?” Abasesengurira hafi baravuga ko ashobora kuba atarakoze inshingano ze neza. Hano twumve ko atari inshingano zo kurengera abanyarwanda muri rusange ahubwo n’inshingano zo kurengera inyungu z’agatsiko.
Nkumwe mu ba cikacumu Francois Ngarambe ntiyarakwiye gukurwa kuri uriya mwanya muri iki gihe cyo kwibuka kandi ntibyagakwiye kuba gutya muri iki gihe igihugu cy’u Rwanda n’u Bufaransa biriho bizahura umubano wabyo.