RDC- Rwanda:Impunzi z’abanyarwanda z’i Kisangani zikomeje guhohoterwa isi yose yicecekeye!
Izo mpunzi ziri guhatirwa kujyanwa mu Rwanda ku ngufu kandi zaramuka zibyanze zikicwa ! Amategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ntabwo yemera ko umuntu asubizwa mu gihugu yahunze ku ngufu ! Igiteye impungenge kurushaho, ni uko umuryango w’abibumbye ONU ugomba kureba iyubahirizwa ry’ayo mategeko ubu usa naho utakibaho cyangwa se ukaba waribagiwe kubahiriza inshingano washyiriweho.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU muri iki gihe, Antonio Guterres yayoboye ishami ry’umuryango mpuzamahanga wa ONU wita ku mpunzi (UNHCR) kuva mu mwaka w’2006 kugera mu 2016 ; ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwicirwa muri Congo arakizi neza ; ariko se kuki izo mpunzi zikomeje kwicwa kandi ariwe uyoboye ONU ? ONU ifite ingabo muri Congo za Monusco, ariko se zikora iki niba zidashoboye kurengera impunzi ?
Uwatangaje iyi nkuru y’impunzi za Kisangani yatangiye agira ati :
“Mugihe isi ikomeje kuririmba uburenganzira bwa muntu wagirango abanyarwanda bo ntibafatwa nk’abantu n’amahanga kimwe n’imiryango mpuzamahanga ivugako iharanira uburenganzira bwa muntu. Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi kungufu ibeshyako izanye demukarasi, ndetse ikabeshya ko ije kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi mu Rwanda nkuko abacengezamatwara bayo bahoraga babiririmba, ikikibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda cyafashe indi ntera ! Abanyarwanda bahunga buri munsi kubera ubwicanyi nihohoterwa bakorerwa na FPR, sibyo gusa kuko FPR yazanye akarusho ko gukurikirana impunzi z’abanyarwanda bayihungira hirya no hino ku isi ikajya kubicirayo ! FPR itanga ruswa ku banyamahanga bibisambo kugirango bayifashe kuburabuza impunzi z’abanyarwanda ndetse ikagera naho itanga ruswa mu bakozi b’umuryango ushinzwe kurengera impunzi HCR kugirango bafate icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda!”
Veritasinfo.com