Site icon Rugali – Amakuru

FPR yarwanye inkundura mu gucyura ikiziga cya Jacques Bihozagara none bagiye guteza ibye cyamunara

Niba utagira amaso ufite amatwi, biragoye kubyumva cyangwa kubirebesha amaso, kubona umuntu nka Jacques Bihozagara wabaye cyane mumishyikirano ya Arusha avugira FPR kumanywa na ninjoro, umugabo wakoreye FPR agasiga ibye byose, ariko kuva aho Kagame abereye perezida abasaza nka Jacques Bihozagara babaye nk’imyanda idafite akamaro, kandi bano bantu bafite imiryango mu Rwanda no hanze.

Nyuma yo kwitaba Imana FPR imukenesheje kuwa 07/01/2019 ibike yarasigaranye Jacques Bihozagara bizatezwa cyamunara mu Rwanda. Turabwira abana n’imiryango yabahoze muri FPR na RPA kwitandukanya na Kagame Paul, ataribyo muzashira kandi nimwe muzaba mwizize.
Kagame n’abana be barimo kwiteganyiriza mumisoro yabanyarwanda bagura amazu mumahanga.

Turahamagarira n’abanyarwanda bose bari mumahanga guhaguruka, ataribyo bazajya babasomba babatwara Kigali nkihene zigiye kubagwa kandi mwarabonye umwanya mwiza mukawupfusha ubusa. Birababaza kumva abana bakomoka muriyi imiryango biberaho nkibiragi. Muhaguruke turwanye agatsiko ataribyo uwiyishe ntakaririrwe.

Exit mobile version