Site icon Rugali – Amakuru

FPR N'ABAMBARI BAYO BAZUNAMURA INKOTA RYARI?

Kigali, 25/01/2016
www.facebook.com/fduinkingikigaliville
Imvuzivuzi ya cyane ivuga n’icyo yambariyeho. Hashize iminsi twumva urubanza abasirikare bakuru ba FPR baguye muri munyangire baregwamo ibyaha bitandukanye. Nkuko ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bumenyereye gutekinika ibyaha, bwagiye gutekinika ibyo bushinja colonel Tom Byabagamba bukurikije umwanya yari afite, bukurikije n’amabanga ya FPR azi y’ukuntu bica abantu, buhitamo kumurega ko yabavuyemo, akavuga ko bica abantu kandi akanababaza igihe bazunamurira inkota. Uretse ko dusanzwe tubizi ko bica abanyarwanda bitari ibanga, naho ubundi ubushinjacyaha bwari bumennye ibanga. Mu by’ ukuri uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba umwishe. Niba TOM yaragize ubutwari bwo kubabazwa n’ubwicanyi FPRikorera abanyarwanda nikintu abanyarwanda twese twagakwiye kumushimira, kuko abanyarwanda benshi bagizwe imfubyi na FPR, abapfakajwe na FPR ntibabarika, abandi babuze abavandimwe n’inshuti.
FPR yagiye ikoresha uburyo butandukanye mu kwica abanyarwanda kuva mu mwaka wa 1990 kugeza na nubu:
– Hari abo bagiye bashyira ku nkwi bagacana ari bazima kugeza bapfuye. Urugero n’uwitwaga kanyangemu Ladislas. Uyu bamutwitse abo mu muryango we bahagaze bareba kugeza ashizemo umwuka;
-Hari abagiye bicwa banizwe;
-hari abakubiswe udufuni;
– Hari abarashwe ku manywa y’hangu,…..
Muri izo nzirakarengane turibuka ba nyakwigendera Andre’ Kagwa Rwisereka, colonel Patrick karegeya, Shyirambere Dominique wabarizwaga muri PS Imberakuri….ntidukwiye kubibagirwa. Nk’uko abanyarwanda bakunda kubivuga ntabwo wamena amaraso y’abantu ngo ugire umutuzo. Akaba ariyo mpamvu FPR yabuze amahoro. Niyo mpamvu uwo babonye wese atagaragaza ubugome basanzwe batozwa bikanga ko yicuza ndetse bikaba byanamuviramo kwatura.
Nyuma y’iki kibazo, ubushinjacyaha bwabajije agatsiko ka FPR bubinyujije mu izina rya colonel TOM natwe abanyarwanda byagakwiye kudukangura tukibaza ibibazo bikurikira:
1.ESE ABANYARWANDA BAZAGUMYA BAREBERE UBWICANYI FPR IBAKORERA?;
2.ESE ABAKIRI BATO BAZAGUMYA BEMERE KUBARIRWA MU BICANYI NGO NIHO BATICWA?;
3.ESE ABO BICANYI BAZAGERA IGIHE BABIBAZWE?
Mu gusubiza ibi bibazo, ndahamya ko nta n’umwe wanezezwa no kubura uwe. Niyo mpamvu numva abanyarwanda tutazagumya kurebera kuko nubona bitaramujyeraho yakwibuka umugani abanyarwanda baca ngo< inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo>.
Igihe ni iki rero ngo duhaguruke turwanye ibibi twivuye inyuma kadi tudasigana.
Birumvikana abanyarwanda bahinzwemo ubwoba kubera ubwicanyi n’iterabwoba bya FPR ariko dukwiye kumva ko uko turushaho kugira ubwoba niko dutiza abo bicanyi imbaraga. Uko turushaho gutinyuka ni nako abagizi ba nabi bacika intege. umwijima ntuzatsinda umucyo.
Ku kibazo cya kabiri, birumvikana ko FPR yinjira mu rubyiruko ngo ruyitize imbaraga muri iyo migambi mibisha ariko urubyiruko dukwiye kwirinda kugwa muri uwo mutego kuko byanze bikunze igihe kizagera babazwe ibyo byose bakora. Niyo mpamvu twagombye kwirinda kugwa muri uwo mutego kugira ngo ejo tutazabazwa ibyo tutateguye. Ikindi, ababyeyi bakwiye kwegera abana babo bakabereka ububi bwo kwivanga mu bikorwa bibi by’abashaka gufata igihugu ho ingwate y’ikibi.
Ku kibazo cya gatatu, ndahamya ko nta na rimwe byigeze kubaho ngo leta yice abenegihugu ntibiyigireho ingaruka. Ntabwo rero dukwiye gucibwa intege nuko bitinda ahubwo dukwiye kumenya ko twebwe abanyarwarwanda aritwe dufite ayo mahinduka mu maboko yacu.
Harakabaho u Rwanda ruzira abicanyi, harakabaho u Rwanda rurimo ubutabera n’amahoro.
FDU-INKINGI Kigali-Ville, 25/01/2016

Exit mobile version