Site icon Rugali – Amakuru

FPR N’ABACANCURO BAYO BAKOMEJE KWIBASIRA UMUYOBOZI WA FDU-INKINGI INGABIRE VICTOIRE

Umuyobozi wa FDU-Inkingi madame INGABIRE Victoire akomeje guhozwa kunkeke no gutotezwa n’ubutegetsi bw’umwijima bwa FPR-Inkotanyi.

Nyuma yo kumufunga azira ubusa agakatirwa igifungo cy’imyaka 15, mu mwaka wa 2010, agafungwa 8 akaza kurekurwa mu ikinamico ryiswe imbabazi za Perezida wa Repubulika muri Nzeri 2018 nyamara kandi ari igitutu n’ubuvugizi byakozwe n’abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi bantu bose bashyira mu gaciro ndetse no kugaragaza ukuri ku mahanga byakozwe na nyiri ubwite INGABIRE, kandi bakabona ubugome n’ubugambanyi bw’agatsiko ka FPR inkotanyi, na nyuma yo kwica, gufunga no kunyereza abanyamuryango b’ ishyaka FDU-Inkingi batandukanye harimo bwana TWAGIRIMANA Boniface na MUTUYIMANA Anselme n’abandi bafunzwe n’ababuriwe irengero, ubu noneho ubwo bugambanyi, iterabwoba n’itoteza bikomereje kuri nyiri ubwite madame INGABIRE Victoire.

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019, mu masaha y’umugoroba nibwo mu Rwanda humvikanye ibinyoma bishinja INGABIRE gukoresha inama akavugiramo ibyiswe amagambo y’ivangura n’amacakubiri.

Abapagasi bakoreshejwe muri uyu mugambi bavuga ko batumiwe muri iyo nama bakaza bazi ko ari amahugurwa ngo bahageze batungurwa no kubona INGABIRE ariwe uyiyobora, nyuma bakaza kumva ngo avuga amagambo y’amacakubiri ashingiye kubyitwa amoko mu Rwanda kuva umukoloni yahagera ari byo by’ubutwa, ubuhutu n’ubututsi.

Uyu ni umugambi wacuzwe mu buryo bwa giswa n’agatsiko ka FPR bifashishije ibinyamakuru bitandukanye nk’IGIHE.COM na KIGALI TODAY, hamwe n’insoresore zigize abatangabuhamya bupfuye.

Ijisho ry’Abaryankuna ryakurikiranye ibi bintu ryabakusanyirije ibintu bihamya ko ibi bishinjwa madame INGABIRE ari ibinyoma byambaye ubusa.

Isoni n’ikimwaro abashinja INGABIRE bavuganye.

Umuntu wese uzi ubwenge kandi ubasha kureba no kumva, yumvise ibyo abo basore bane biswe abatangabuhamya bavuga ntiyabura kubona isoni n’ibimwaro bari bafite ndetse n’uburyo barebarebaga hirya no hino bamwaye. Bigaragara ko bahawe gahunda ariko mu buryo nabo bumvaga ko ibyo barimo bidakwiye.

Guhisha amazina yabo
Ari ikinyamakuru IGIHE.COM cyakwirakwije ibi bihuha ari n’ikinyamakuru Kigali today cyakwirakwije amashusho y’aba basore bakoreshejwe muri uyu mugambi mubisha, ndetse no muri video yagaragajwe nta na hamwe wabona amazina y’abo biswe abatangabuhamya bupfuye.

Kuvuga ibintu n’umwana utaraca akenge atavuga
Ni gute waba ushaka abanyamuryango b’ishyaka ukababwira ko ugiye gushinga umutwe w’iterabwoba wa gisirikare?

Ni gute muri uru Rwanda wabwira abantu utazi, utanazi ibyo bita amoko byabo ko ushaka abahutu gusa ko wanga abatutsi?

Guhuzagurika no kuvuguruzanya mu mvugo
Umuntu wese wabashije kureba video ikinyamakuru Kigali today cyashyize kuri YouTube ntiyabura kubona uburyo aba bahungu binyuzemo (bivuguruzaga mu byo bavuga). Uhereye ku wabanje utabashije kuvuga amazina ye, yagize ati,

Natumiwe n’umugabo ntabwo turamenyana cyane ariko turaturanye witwa NDATINYA, ambwira ko muha amazina yanjye na nomero ya telephone , ko dufite amahugurwa, hagati aho rero nahise mbimuha kuko yambwiye ko n’ayo mahugurwa arimo akantu, nafashe iyambere njya muri ayo mahugurwa yabereye muri sun city, baratwakira baduha icyo kunywa, tubona umutumirwa wacu batubwira ko yitwa INGABIRE Victoire, njye nari nsanzwe muzi, njya mubona mu binyamakuru, atubwira ko ashaka abayoboke bajya mu ishyaka rye rya FDU-Inkingi, atubwira ko ariko turi bumufashe tugashaka n’abandi batugirayo tugafatanya nabo, ariko atubwira ko adashaka cyane cyane ubwoko bw’abatutsi ko atabukunda cyane twajya tugenda twibanda ku bantu bahoze ari nk’abasirikare b’abahutu bakaba barabaye nk’inkeragutabara,…

Umuntu wese utekereza yabona ukwivuguruza kuri muri aya magambo. Nawe ndebera izi mvugo,,

Umugabo duturanye tutaramenyana, ambaza amazina yanjye na nomero ya telephone. Ni nde muntu watumira umuntu baturanye ariko bataziranye kandi batuye mu cyaro cya Kirehe, ngo amujyane mu mutwe wa politiki utanemewe mu guhugu nk’iki cy’u Rwanda bizwi ko nta demokarasi iharangwa? Abantu baturanye mu cyaro ubundi baba baziranye, ariko uyu we ngo yatumiwe n’ umuntu baturanye ariko bataziranye.
Atubwira ko ashaka abayoboke bajya mu ishyaka rye rya FDU-Inkingi. Ni mukurikirana uko abandi bakoreshejwe muri uyu mugambi baba bariya basore, n’ibinyamakuru byakoreshejwe mu gukwirakwiza ibi bihuha, murasanga benshi bahamya ko madamu INGABIRE yivugiye ko ashaka kubajyana mu mutwe w’iterabwoba wa gisirikare, ariko uyu we avuga ko yababwiye ko ashaka kubajyana muri FDU-Inkingi.
Ariko atubwira ko adashaka cyane cyane ubwoko bw’abatutsi ko atabukunda cyane. Hahahah… n’umusazi ntiyavuga ibi ku butegetsi bwa FPR na KAGAME none umuhanga nka INGABIRE niwe wabivuga?

Uwakurikiyeho we yagize ati:

ubwo twatangiye ikiganiro noneho aravuga ngo twibande cyane cyane… Ubwo umushyitsi yarataraza, twibande cyane cyane kureba ba bantu bize barangije kwiga ariko badafite akazi ariko b’abahutu kubera y’uko abatutsi bo byarangiye bo bifitiye uko bibereyeho, noneho ndabyumvira gutyo akimara kuvuga gutyo umutumirwa mukuru ari we Victoire araza… cyane yashimangiraga ku bantu b’abashomeri batarabona akazi b’abahutu,

Uwa gatatu yagize ati?

Twagiye kubona tubona araje, ubwo ikiganiro babashije kuganiraho, bari kwerekeza ku macakubiri bavuga yuko bashaka ubwoko bw’abahutu ariko babashomeri babashije kwiga.

Uwa kane yagize ati?

Naje nkererewe nsanze bagezemo hagati, aravuga ati, ku rubyiruko ndenda kubinjiza mu mutwe w’iterabwoba wa gisirikari. Njye baJyaga bavuga Vigitwari INGABIRE, najyaga mubona kuri YouTube sinari bwamubone ku maso ku yandi, nibwo yatubwiye ati se twa ko… nta bandi bayoboke mwazanamo, nibwo namubwi…, nahagurutse ndabaza nti ese abo bayoboke ni abo gukoresha iki ni abo kumaza iki? Ni bwo yavuze ati, tuzabajyana mu gi… tuzabaha n’ubundi buyobozi bukomeye waba warize waba utize.

Ni yo waba utazi ubwenge, uri n’umusazi cyangwa se utazi amahame agenga amashyaka ya politiki ntiwashaka abanyamuryango muri ubu buryo, ibi rero bigaragara ko ari uburyo bwo guhimbahimba no gutekinika wa mugani wa KAGAME n’abacancuro be.

Ibyo nyiri ubwite madame INGABIRE yitangarije
Mu magambo ye bwite madamu INGABIRE Victoire yatangaje ko ibi byose bimuvugwaho ari ibinyoma bigamije kumuharabika ndetse anavuga ko aba bantu bose biswe abatangabuhamya ari abagambanyi baje babasagarira mu kiganiro. Yahamije ko ibyo bamubenshyera ko yavuze ari ibinyoma ko Atari umusazi wo kuvuga amagambo y’urwango nkayo.

Tubonereho gusaba abasomyi ko bakwijukira kugira umutima wa kiryankuna. Umuryankuna ni umuntu wese ubona ikibi cyaraganje icyiza mu gihugu, maze agakoresha imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bye akakirwanya kugeza gishize mu gihugu! Umuryankuna ntavangura amoko,ntareba inyungu ze,aba afite igihugu ku mutima!

Uramutse uzi aba bantu bakoreshejwe muri uyu mugambi mubisha, ntukabure kubagaya no kubakebura! Biragaragara ko bagezweho na politiki y’icurikabwenge,bagasigara bakoera inda!

RUBIBI Jean Luc

Umujyi wa Kigali.

https://www.abaryankuna.com/

Exit mobile version