Ubu inkuru ishyushye hirya no hino ku isi ni ubutumwa bwifuriza insinzi Prezida watowe muri Congo ariwe bwana Felix Tshisekedi.
Bitungutanye ariko Prezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yari yatumije inama y’igitaraganya aho yafatiye umwanzuro wo guhagarika ibyavuye mu matora ngo amajwi yongere abarwe bundi bushya! Uyu mwanzuro bigaragara ko Prezida Kagame yari awuhuje na byinshi mu bihugu bya Mpatsibihugu wateganyaga ko Kagame ubwe azayobora itsinda rijya guha amabwiriza Komisiyo y’amatora kuri uyu wa mbere nyamara ariko ntibyabujije urukiko rw’ikirenga kwemeza ko Bwana Tshesekedi yatsinze ku buryo budasubirwaho.
Igitangaje ni uko ibihugu byinshi byahise byishimira iyi nsinzi ya bwana Tshesekedi ndetse bikamwoherereza ubutumwa bw’ishimwe. Duhereye mu karere nk’u Burundi,Tanzania,na Kenya byahise byishimira iyi nsinzi mu gihe u Rwanda n’u Bugande byo byaruciye bikarumira! Nibutse ko u Rwanda na Uganda aribyo bihugu byakoreshwaga n’abanyoni b’abazungu mu kuyogoza Congo aho byavogereye iki gihugu inshuro utabara aho byasahuriye Mpatsibihugu ndetse bikagarika ingogo muri iki gihugu.
Uretse kandi mu karere,umuryango w’Ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika uharanira Amajyambere (SADEC) uko ari 18 byishimiye cyane gutorwa kwa Tshesekedi.
Kuba Kagame nka Prezida w’u Rwanda ndetse n’umuyobozi wa Afurika Yunze ubumwe yarifuzaga ko amatora asubirwamo ariko ibindi bihugu byinshi by’Afurika bikaba byasuzuguye iki cyifuzo bigaragaza neza ko bizi uruhare rw’uyu mugabo mu kuyogoza akarere ndetse ko bizi neza ko ari igikoresho cya ba gashakabuhake.
Tshesekedi atsinze Fayulu bari bahanganye cyane uyu bigaragarira abafite amaso bose ko yari igikoresho ba gashakabuhake bari bizeye gukoresha ngo gikorane na Kagame ndetse na M7 bikaba ariko byanze kubahira. Nahera aho nibutsa ko Kagame wigiraga nk’aho aahishikajwe no gufasha abanyekongo hari raporo ya ONU yiswe Mapping report imurega we na Museveni guhitana ubuzima bw’abanyekongo miriyoni umunani.
Nanjye ku giti cyanjye nk’uko nagiye mbigaragaza nishimiye itorwa rya Prezida Tshesekedi. Harakabaho amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kazira ba Gashakabuhake n’abakozi babo.
KAGWIGWI Ndamukunda.