Umwuka utameze neza muri Diaspora nyarwanda uteye impungenge mu banyarwanda batuye Isi yose.
Nyuma yaho FPR itangirije ikiswe Ngwino Urebe za Ambassade zose zagisamiye hejuru maze Leta y’u Rwanda irundamo kashi zitubutse, abanyarwanda bahabwa ruswa yo gusura igihugu cyabo bishyurirwa amatike y’indege n’amahoteli yo kuryamamo mu Rwanda kugirango abo bantu bazagaruke babwire abasigaye inyuma ibyiza byose basanze mu Rwanda.
Abanyarwanda bamwe baragiye bamwe bahitamo no kwigumira mu Rwanda.
(Mubyukuri ntakiza nko kugira igihugu wisanzuramo ukora icyushatse byumwihariko igihugu cyawe.)
Ariko siko byakomeje abasigaye mu Rwanda ubu ubahamagaye bararira ayo kwarika kuko na passeport zo kugenderaho barazambuwe.
Abagiye muri Ngwino Urebe abatarahawe akazi ko kuroga mumahanga cg muri Diaspora biswe ko ar’Ibigarasha.
Ngwino Urebe yasimbuwe nikitwa Ndumunyarwanda, ibi byose yaramaco yo kwereka Abanyarwanda ko mu Rwanda nta kibazo cy’amoko gihari.
Iyi Ndumunyarwanda ntiyabyaye umusaruro cyane kuko muri Diaspora byigaragaza uko Abahutu na Abatutsi bisanga muri za Ambassade hirya nohino kw’Isi bose badahabwa service kimwe.
Tugaruke gato kumwuka utameze neza muri Diaspora.
Murino minsi kubera Opoziyo itoroheye Leta y’u Rwanda ibintu byamaze gufata indi ntera itoroshye.
Leta y’u Rwanda irimo gukoresha Amarozi kumuntu wese ikeka cg ifiteho amakuru ko atavuga rumwe nayo byongeye ko uwo muntu imuziho kugira personnalité (umwihariko) yarabayeho umunyepolitiki, amashuri, amafranga cg kumenywa nabenshi.
Kuba Opoziyo nayo irimo kwibanda cyane kurabo bantu tuvuze hejuru ibintu byamaze kuba isosi nacyane ko Opoziyo ivuga ibiriho mugihe Leta y’u Rwanda iteka imitwe.
Hirya no hino muri Diaspora ibintu ntibyoroshye nagato kubera urwikekwe gushaka gufata diaspora nyarwanda nkabatuge bari mu Rwanda, kubatera ubwoba, kubacecekesha, kubahatira ibyo batumva nibindi ngibyo ibisenyaguye Diaspora nyarwanda kw’Isi yose.
Duhereye muri France winjiye muri Ambassade kuva aho bahinduriye Ambasaderi Jacques Kabale abakozi biyi Ambassade basa nabataye umutwe kubera ubwoba bw’umuntu mushya uzasimbura Kabale.
Uzasimbura Ambasaderi Jacques Kabare ni
Ambasaderi Ngarambe François Xavier abanyarwanda batandukanye by’umwihariko abacitse kw’icumu rya genoside yakorewe abatutsi bishimiye kuzanwa kwa Ambasaderi Ngarambe François Xavier.
Abacitse kw’icumu bafunguye za Champagnes ngo Ambasaderi Jacques Kabare yatoneshaga Abahutu none aragiye.
Abahutu nabo bari muri Diaspora ya France imitima ntibarimo kubera gutinya Ambasaderi Ngarambe François Xavier ngo kuko muriwe icyitwa Hutu ntavuga rumwe nacyo.
FPR iyo ikurikiye inyungu niyo wagira gute irakwica cg ukaba umwanzi wayo.
Urugero rwahafi ni LOUIS BAZIGA wayoboraga diaspora ya Mozambique wishwe na maneko za Kagame none Umuryango wa Baziga na FPR barimo kurwanira nyakwigendera aho agomba kuzagushyingurwa.
Umuryango urifuza gushyingura LOUIS BAZIGA muri Mozambique mugihe FPR yifuza kumushyingura Kigali.
None nizihe nyungu gukorera Leta y’u Rwanda wapfa ntushyingurwe mu Rwanda nacyane ko chargé zose FPR ariyo izitanga?.
Ese bimaze iki kuba umuyobozi wa Diaspora ugasiga amakimbirane nibibazo mu muryango wawe?.
FPR niyo yisenyeye Diaspora nyarwanda ntizabeshyere Opoziyo.
Ibihugu byinshi birimo abanyarwanda ntamahoro ahari, ubu twandika ibi abari muri Opozisiyo nabatagaragara mubikorwa bya FPR barimo kwidegembya muribyo bihugu mugihe abari mukiswe Intore bagenda bububa.
RNC France