Rugema Kayumba yandiste ku rubuga rwe nkoranyambaga igitekerezo gikurikira
Amagambo y’ubwenge
Umuntu yaje yamagana abasengaga ibigirwamana noneho kuko byaribishyigikiwe n’ingoma zigitugu bamutumaho aya magambo
– “Reka kuvuga ku mana zacu tuguhe ubutegetsi
– Umuntu arabasubiza ati “nta butegetsi nshaka icyo nshaka n’uko mureka gusenga ibigirwamana”
– Bati bireke tuguhe ubutunzi
– Umuntu arabasubiza ati “nta butunzi nkeneye nkeneye ko mureka kubangikanya Imana”
– Bati bireke utubwire icyo ushaka
– Umuntu arabasubiza ati “ntacyo mwabona mumpa nasimbuza kureka kubabwira ko mureka kubangikanya IMANA”
– Bati niba utabiretse turagufunga
– Umuntu arabasubiza ati “nimumfunga ntakibazo ndigisha abarimuri gereza”
– Bati nutabireka turakwirukana mu gihugu
– Umuntu arabasubiza ati nimunyirukana mu gihugu ndajya kwigisha abandi batazi ibibi mukora ntibazabikore bari mubindi bihugu”
– Bati nutabireka turakwica
– Umuntu arabasubiza ati “nimunyica muraba mungiriye neza nsange IMANA umukunzi wanjye nakoreraga kandi namwe igihe nikigera muzansangeyo tuburane”
– Bati umuntu aratunaniye, bajya kubibwira umwami arababwira ati “ni mumureke Imana zacu arazihiritse”
Intego ya Ingabire Umuhoza imeze nk’iyuyu munyabwenge watumwe n’IMANA
Muzumve amagambo Sankara Callixte avuga
FPR na Kagame mushatse mwakumva amagambo ava mukanwa k’aba bantu nabo bafatanyije nibibananira muzasebera aho mwambariye inkindi