Nkuko nigeze kubyandika hano, hari nimugoroba nibwo nakiriye telefone yambwiraga ko dufite inama rukokoma i Kigali kandi ko ntawugomba gucyererwa. Kuri ibyo DAF yatwandikiye sms atubwira ko hateguwe naza Hotel twese tugomba kuraramo buri bucye inama iba kuko igomba gutangira sakumi n’ebyiri z’igitondo.
Nahise mfata inzira nza i Kigali, icyo kigoroba twaraye i Kigali nkuko byari bimenyerewe abatasabye Hotel bahitaga bahabwa amafaranga 46.000Frw mucyimbo cya hotel.
Twese twarahamagaranaga twibaza iby’iyo nama yo murucyerera hakabura n’umwe uzi ibyayo.
Umunsi warageze tuzindukira kukazi tuhageze twahasanze DAF, yari yiyambariye tereninge tubona ntan’icyumba cyigeze gitegurwa cyo gukoreramo inama nkuko bisanzwe. Ahubwo twahasanze za banderole n’ibyapa byanditseho ko twamagana Abafaransa. Ibindi bisaba kurekura Roza wacu (Rosa Kabuye).
Mu mwanya muto twahise tubona kabulimbo yakubise yuzuye n’uruvunganzoka rw’abanyarwanda bafite ibyapa byamagana Ubufaransa, ibindi bishinja Ubufaransa jenoside yakorewe abatutsi. Twahise dusabwa natwe kwiyunga tukajyana nabo baturage duhabwa n’ibyapa ariko jye nahise nanga gufata icyapa icyaricyo cyose kuburyo nabipfuye na DAF wicyo kigo.
Nakomeje gusaba Imana ko hatazagira wenda uwaba yaramfotoye kuko ikigo cyahise gicyingwa polisi kumpande njyana n’uruvunganzoka ntyo ntabyemera. Nageze imbere ahashobokaga ko navamo mva murabo bantu ngenda n’amaguru ngera mubiryogo nisurirayo abantu kugeza iyo nkundura irangiye mumihanda.
Nyuma y’ibyo hashyizweho komisiyo yo gukora iperereza kubyaha abafaransa bakoze ngo mu Rwanda. Bamwe n’ubukana bwinshi bagiye banatanga amakuru bahamagaye (niba yabaga ariyo simbizi). Abanatanze amakuru, abashyanutse bakagaragaza ngo amabi bakorewe n’abafaransa, abigaragambije bose ubu amashusho, ubuhamya bwabo mu majwi birabitswe neza.
Ubu nandika ibi hari amakuru amaze kungeraho ko harimo hategurwa uburyo abanyarwanda nanone bishimira kuyobora farankofoni. Ubu hirya no hino mu midugudu baraza gusabwa kubyina batazi nicyabaye.
Agatsiko k’abagande bayoboye uRwanda bafite inyota ikomeye y’ubutegetsi ntibizabatangaze rimwe bashatse no guhabwa umwanya wa Papa i Vatikani.
Ntanyungu n’imwe mbona bizazanira abanyarwanda mukuba Louise Mushikiwabo ayoboye Farankofoni uretse kuba Kagame ashaka ko izina rye ririmbwa n’ahandi ku isi; ibiramambu ndasanga rubanda rugiye kongera kukabona. Abirukanywe mukazi kubera bize mugifaransa ntamyanya bazasubizwamo. Ahubwo bimwe bya nyirarureshwa abanyarwanda BAGIYE GUSUBIZWA KWIGA NO KWIHUGURA IGIFARANSA bamwe byanze bikunze bazisanga batakaje imirimo yabo muriyo nkundura yo gushaka kunezeza Abafaransa.
Ninde uzaruhura abanyarwanda mukubyinishwa muzunga?
Yanditswe na Kanuma Christophe