BNR yahagaritse ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa na D9 Club bwari bugiye kwinjira mu Rwanda.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yahagaritse ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa n’ikigo D9 Club gihamagarira abantu kukizanira amafaranga yabo, umuntu uzanyemo abandi bantu akazajya ahembwa ku mafaranga yabo mu bucuruzi buzwi nka “Pyramid scheme” mu Cyongereza.
BNR yemeza ko ubwo bucuruzi butemewe mu mategeko y’u Rwanda ariko ko bukaba bwariq bwatangiye kwinjira ku butaka bw’igihugu.
Ubwo bucuruzi akenshi bwifashisha internet mu gukusanya amafaranga y’abantu bo ku migabane itandukanye y’Isi, bigakorwa umuntu uyatanze bamwizeza inyungu yayo izajya iboneka mu gihe iki n’iki nka buri cyumweru, ku buryo umuntu aba yumva ari ishoramari rikomeye kandi ryunguka nk’uko ababyamamaza baba babyizeza, nyamara benshi mu babyitabira ntibibahire.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko ubu bucuruzi bwinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, buzanywe n’uwitwa Smart Protus Magara, wifashisha konti nimero 10021007211913 iri muri Equity Bank Uganda.
Muri iryo tangazo agira ati “Banki Nkuru y’u Rwanda yaje kumenya ko ikigo kizwi nka D9 Club, cyifashishije internet kugira ngo kigere ku bantu benshi cyaguye ibikorwa byacyo mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania na Zambia. Twanamenye ko uwitwa Magara Smart Protus ushinzwe kumenyekanisha D9 Club muri Uganda, ari gukorera ibyo bintu mu Rwanda.”
Yamenyesheje izindi banki ibijyanye n’iki gikorwa, anazisaba “gushyiraho uburyo bwo kugenzura ngo hatagira amafaranga yoherezwa muri ubu buryo kandi zigahagarika ko bwakomeza gukwira mu gihugu.”
D9 Club ikora ite?
D9 Club of Entrepreneurs yatangiye muri Mutarama 2016, itangijwe na Danilo Santana wari usanzwe ubundi ajya mu bintu byo kungukira ku mikino y’amahirwe itandukanye izwi nka Betting, icyicaro gikuru agishyira mu Mujyi Recife muri Brazil. Ibyo bikorwa yaje no kubitangiza muri Uganda mu Ugushyingo 2016, ahagarariwe n’uwitwa Smart Protus Magara.
Amakuru atandukanye agaragara kuri interineti ndetse n’amashusho asobanura ubu buryo ari kuri YouTube, yerekana ko ababukoresha babufata nk’ishoramari, aho umuntu ashyira amafaraga ye gusaubundi agacuruzwa, buri wa mbere bakajya bamuha inyungu.
Kugira ngo umuntu yemererwe gukoresha ubu buryo, bimusaba kubanza kuba umunyamuryango wa D9 Club aho kwakirwa bisaba kwishyura $50, ukabona guhabwa uburyo butuma winjira mu rutonde (Pyramid) ugahabwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga uzajya ukoresha, harimo izina (Username) n’umubare w’ibanga (password).
Nk’uko bufatwa nk’uburyo bw’ishoramari, kugira ngo umuntu abone inyungu ni uko agira icyo ashora, abantu bagashyirwa mu nzego bitewe n’ingano y’igishoro bohereje muri D9 Club.
Muri ibyo byiciro harimo nk’umushoramari wo mu rwego rwa Bronze, aho bigusaba gutanga $249, ku rwego rwa Silver ugasabwa kwishyura $499, Gold ugasabwa gushoramo $998 na ho urwego rusumba izindi Gold+, umushoramari ujyamo ni uwashoye $1996.
Ayo mafaranga ni yo akusanywa avuye mu bantu batandukanye babarizwa hirya no hino ku Isi ubundi agacuruzwa, buri muntu washoye akagenda ahabwa inyungu mu byumweru 52 bingana n’umwaka wose, inyungu igatandukana bitewe n’urwego umushoramari aherereyemo.
Umuntu ufite Bronze ku cyumweru abona $12.75, uwa Silver akabona $27.75, uwa Gold agahabwa $51 na ho uwa Gold+ akabona $170, yishyurwa kuwa Mbere wa buri cyumweru.
Igikomeye ni uko nubwo umuntu mbere yo gufunguza konti muri D9 Club abanza kwishyura $50, mu mezi akurikiraho na bwo asabwa kwishyura andi $50 buri kwezi, kugira ngo akomeze kuba umunyamuryango, ayo akaba akatwa kuri konti ye.
Nk’urugero, niba umushoramari yaratangiriye kuri Gold+, buri kwezi bazamukata amadolari 50 y’ubunyamuryango, bisobanuye ko umwaka uzajya gushira amaze gutanga amadolari 600 yo kugira ngo konti ikomeze ikore.
Kuko Gold + agomba gushora amadolari $1996, azabona inyungu y’amadolari 170 buri cyumweru, umwaka uzashire agejeje $ 8840, wavanamo ya yandi $ 600 agasigarana inyungu ya $8240. Bivuze ko amafaranga yajyanyemo ayagaruza mu mezi 3.2.
Ku muntu ushoye imari ku rwego rwo hasi rwa Bronze akongeraho $50 y’umunyamuryango atangwa buri kwezi kandi akajya ahabwa inyungu ya $12.75, we yisanga nta nyungu na nke yabonye ku mwaka, ahubwo ari mu gihombo.
Rungu Victory