Turasaba abanyarwanda batuye mu gihugu cya centrafrique gufatanya nabandi baturage bigihugu cyabacumbikiye bagahashya izo ngabo za kagame
Leta ya Paul Kagame yahejeje umuturage muri guma murugo, guma mu karere, bo bibereye muri guma mu mafaranga, guma mw’itekinika, guma mu kwica n’ibindi byinshi. Bariyeri bazikwirakwije impande zose kugira ngo bakomeze gukumira no gukamura abaturage babacyucyuza utwo bafite!
Ariko ubu batangiye guhungetwa ! Ubu se bumva Imana nayo izabahishira koko ! Ubu bumva bazayiha ruswa ikirengangiza amabi bakomeje gukorera abanyarwanda? Harya ngo barashaka guhisha ubugome, bacececyesha abantu? Ubu amazi yaranze inkombe, ahubwo batumye abantu bagiye guhaguruka kuko turi kumenya intwaro zobo! Uru rugamba rwo ntarwo bazatsinda rwose. Bareke gusaza imigeri, bamanike amaboko. Aho isi igeze ubu , gucecekesha abantu ntibishoboka?