Ikinyamakuru igihe kiti ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus mu munsi umwe. Umubare munini waherukaga kuboneka ku wa 19 Mutarama 2021 ubwo abantu 289 basanganwaga ubwandu bw’iki cyorezo cyugarije Isi.
Ni n’ubwa mbere kandi abantu benshi bakize mu munsi umwe 232 kuko umubare munini w’abasezerewe icyarimwe wari 180, icyo gihe hari ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2020.
Umunyamakuru wibajije niba abaturage guma mu rugo yasanze muri Kigali ariko bakaba barifuzaga gusubira iwabo kuhamara iyi minsi ya Guma mu Rugo barafashijwe bose gutaha? Ngo nk’uko Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yabivuze ngo yasanze abo baturage bose barafashijwe gutaha ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo? Wakwibaza hano bafashijwe mu buhe buryo? Iyo ubonye amafoto agahinda karakwica uburyo hari umuvundo ndetse bamwe banyura mu madirishya.
Ese leta ya Kigali yaba itaratanze imidoka zihagije ko ubu bucuruzi bwo gutwara bantu ari ubwabo? Ngo barimo bararinda abanyarwanda Covid-19? Ahubwo nibo bayikwirakwiza urebye umubyigano wari uhari nkibaza niba byarabananiye gufasha abo baturage kwinjira mu modoka nta muvundo?
Ese aho bagiye mu ntara ntabwo bashobora kujyanayo iyo Covid-19 ko wumva ngo muri Kigali niho yandura gusa? Ko batigeze babapima mbere yo kubareka ngo bajye mu ntara niba koko ari urukundo leta ya kigali ifitiye abanyarwanda mu gufata ibyemezo nkibi?
Abaturage bararira ayo kwarika niyo mpamvu bageze aho kuvuga ko aho kwicwa n’inzara bakwicwa na Corona. Ese koko ni Coronavirus ? iyo iza kuba ari Coronavirus bariya bantu bari buzuye i Nyabugogo baba barashyizwe mu kato bagapimwa, none bahise bakwira muntara ntanumwe upimwe twabwirwa n’iki niba ari bazima niba koko Coronavirus iri mu baturage? se abo twumva banduye bava he? ibi bintu birimwo urujijo?