Nyuma yo kumusenyera inzu z’ubucuruzi, ubu hagezweho station. nyakwigendera Mirimo Gaspard mugusenywa kandi umupfakazi we akaviramo aho. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ati hari ibikorwa biri mu gishanga byemewe n‘ibitemewe ngo ibitemewe n’amategeko ntibihabwa ingurane. Mwumve aho nibo bashaka guhera basenyera Mirimo Gaspard batamuhaye ingurane. Ariko se mbere yo gusenya iriya station ye yubatswe batareba? Iryo tegeko rigenga ibishanga ryashyizweho nyuma y’uko Mirimo yubaka station ye? Uko byaba bimeze kose leta yakagombye guha umuturage usenyewe ingurane. Leta ya FPR Kagame ni leta y’ibisambo singaye na Evode wavuze mo ari agatsiko k’amabandi kafashe ubutegetsi! Ariko se barananirwa kwishyura baturage bo hasi nk’abo muri Kangondo babone ayo kwishyura station?
Barasenye nanubu bagisenya ahubwo se ntibaruha? Ibyo bakoreye Rwigara Isnapol ntibyakwibagirwa vuba! Reka uriya mufasha wa Mirimo ajyane leta ya FPR Kagame mu rukiko maze ayitsinde nk’uko Rujugiro Yabatwa yayitsinze. Erega Imana Ni umubyeyi kandi ikunda abapfakazi n’imfubyi.
Umudamu wa Nyakwigendera Mirimo nawe ni intwari ati ntumuzansenyera kereka mubanje mugasenya station zose zubatse mu bishanga. Ko zihari nyinshi ra! Iyo Kigali yakwiyumye ko ica hejuru no hasi mpaka ikugezeho! Mwabonye aho leta isonga abaturage bayo aho kubabera igisubizo? Leta irya abaturage ni leta nyabaki? Leta ivumwa n’abaturage bayo umunsi ku wundi iyo ni leta nyabaki? Ubu koko hari uzayikumbura? Wa mugani w’umunyarwanda wavuze mwa Nkoyanyi mwe ntabwo tuzabakumbura! Ni mugende ntabwo tuzabakumbura!