Site icon Rugali – Amakuru

FPR-Kagame irakataje mu gukorera publicite ingabo zayo kubera ko urubyiruko rwayo rutakitabira kujya mu gisirikare!

Ibi bigaragarira ku nkuru yasohotse ejo mu kinyamakuru cyayo igihe igira iti”Injira mu mikorere y’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique”. Iyo nkuru itangira ivuga itya:

Inshuro nke mu buzima ni zo umusivili ashobora kugira amahirwe yo kwinjira mu Kigo cy’Umutwe udasanzwe wa Gisirikare, “Special Force”. Uba ugizwe n’abasore n’inkumi b’intarumikwa, bitoje bimwe bya nyabyo ku buryo bashobora gukora “akazi” mu gihe gito kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

“Special Force” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab’u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020

Yewe ntako batagira ngo bakangurire urwo rubyiruko kwinjira igisirikare. Uru rubyiruko rwacu rwarangije kubona umusaruro abinjiye muri icyo gisirikare cya FPR-Kagame bakuyemo. Nta kindi uretse urupfu kuko benshi ntabwo bishwe n’umwanzi ahubwo bagiye bazira akarengane bakicwa kubera ko umukuru wazo Gen. Major Paul Kagame yabitegetse. Urubyiruko rwacu ntabwo ari impumyi cyangwa ibipfa matwi barabona kandi barumva. Heri icyo se batabonye? Hari icyo se batumvise.

Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya FPR Kagame nta kindi igamije   uretse kureshya urwo rubyiruko. Babonye ibyo bakorera publicite. 

Ariko ubundi n’iki kihishe inyuma y’ibi byo kohereza abasirikare mu gihugu cya Centrafrique? U Rwanda ruracyari igikoresho cyaba gashakabuhake. Byavuzwe ko ingabo ziherutswe kujyanwa mu central Africa zajyanwe na Leta Zunze Ubumwe z’America ko kandi ko zari zimvanzemo ingabo z’abanyamerica zimwe ziherutse kwisuka muri Kigali. Mbese ibiri gukorwa hano ni nkabimwe ingabo za Museveni zakoze zifasha iza FPR gufata ubutegetsi. 

Ikinyamakuru Veritas Info giherutse kwandika kivuga giti: igihugu cy’Uburusiya cyohereje abasilikare bacyo kibisabwe na perezida wa Centrafrique Faustin Archange Touadéra, Uburusiya n’Amerika akaba ari ibihugu 2 by’ibihangange ku isi bihora bicungana; kuba abarusiya bari muri Centrafrique ntabwo Amerika ibibona neza ! Amakuru atangwa n’inzego zinyuranye muri Centrafrique akaba yemeza ko ingabo z’u Rwanda zizanwa muri icyo gihugu n’Amerika, ndetse izo nkotanyi zikaba zivanzemo abasilikare b’abanyamerika, izo nkotanyi akaba arizo zirinze perezida wa Cetrafrique zifatanyije n’abarusiya, ni ukuvugako mu byukuri inkotanyi ziri muri kiriya gihugu zirimo ingabo z’Amerika zifite gahunda yo kuneka ingabo z’igihugu cy’Uburusiya ziri muri Centrafrique.

Abafaransa nabo ntibahatanzwe cyane ko aribo bakoronije Centrafrique kuburyo bavuzeko ikirere cy’icyo gihugu kigomba gucungwa n’indege za gisilikare z’Abafaransa.

Igitangaje muri byose ni uko abasilikare b’ibihugu bikomeye ku isi bari muri Centrafrique ariko ibyo bikaba bitabujije ko inyeshyamba ziri muri icyo gihugu zigenzura igice kinini cy’igihugu ! Ese izo ngabo z’amahanga zazanywe ni iki muri Centrafrique ? Ibyo bihugu byohereje ingabo zabyo muri Centrafrique byabitewe no gucunga inyungu zabyo zirimo amabuye y’agaciro aboneka muri Centrafrique ndetse hakaba harimo no kunekana kugirango buri gihugu kimenye icyo ikindi gihugu kiri gukora !

Twizereko intambara ya 3 y’isi itazahera ku mugabane w’Afurika !

Njye nkibaza u Rwanda ruzaba igikoresho cya gashakabuhake kugeza ryari? Ngo none twohereze abana bacu muri special force bajye kuhasiga agatwe barwanirira inyungu za ba gashakabuhake. Dore ko u Rwanda rudatangwa aho zahiye!!!

Exit mobile version