Paul Kagame ayoborana igitugu n’iterabwoba bidashira, ariko ingoma ye imeze nka kadahumeka ( Balinga, Epouventail, Scarecrow.)
FPR yabaye balinga, n’ikintu kiraho gikanga abanyarwanda gusa ngo hatagira ukoma! Abanyarwanda n’abanyakoreya ya ruguru nibo baturage bonyine kw’isi badafite uburenganzira bwo kugaragaza ko hari icyo batishimiye mu igihugu cyabo!
Gusa burya kadahumeka icyo itazi n’uko, iyo inyoni imaze kubona ko ibyayo ari iterabwoba,
irangiza ifashe gahunda yo gushira ubwoba byibuza ikabanza igahagarara kuri Kadahumeka iyo imaze kuyihagararaho ikabona idakoma, izindi inyoni zose zihita ziza mu imirima kwirira imyaka!!
FPR usibye no kuba yararangiye, ibibera mu Rwanda byerekana ko nta ubuyobozi buhari!!, iyo witegereje impfu nyishi ubutabera budakurikirana ndetse rimwe na rimwe abayobozi bakaruca bakarumira, byerekana neza ko ntabuyobozi buhari!
Ntabuyobozi buhari kuko abatera abandi ubwoba nabo bageze aho bagira ubwoba! #Paul abayeho nabi mu Rwanda, ubwoba asigaye abana nabwo, bigeze naho abarundi bamutahura, bati: “ngwino tuguhe umuti” umunyabwoba #Paul ati: “cwe” na Mushikiwabo asa nkuwakize yandwara yarawaye (diarrhée verbale) akaba yarayivuwe n’umushingantahe w’umuturanyi Nyamitwe, bituma la diplomatie rwandaise nayo yambaye umwambaro wa Kadahumeka! Ubu ibyari ububanyi n’amahanga, byabaye ngo turwane!!
Abanyarwanda barisubiza ijambo, aho bukera, iterabwoba ntanarimwe ryigeze riba intwaro yakemura ibibazo! Ahubwo ryagiye rigaragaza intege nke, z’ubutegetsi ndetse n’ikizere gicagase ingoma iba yifitiye, #Paul uko akaza ingoyi niko nawe yicukurira imva nako ngo abyita indake!

Source: Hope Ndabarasa