Site icon Rugali – Amakuru

FPR Inkotanyi ntaho itaniye twa dutsiko twa MAFIA twabayeho muri Sicily, Chicago na New York!

FPR Inkotanyi ntaho itaniye twa dutsiko twa MAFIA twabayeho muri Sicily, Chicago na New York!

Iyi Covid-19 ndifuza ko yafasha abanyarwanda benshi gusobanukirwa na Kagame na FPR. Hari abanyarwanda benshi batekereza ko ibibazo biri mu Rwanda ari KAGAME bakumva ko Kagame apfuye cyangwa akavaho ibi bibazo byaba birangiye.

Kagame ari kwisonga ry’agatsiko bafatanije sisitemi gusa nuko ariwe byose byitirirwa ariko abanyarwanda bagobye kumenya ko FPR ari nk’umuryango wa MAFIA uyoboye u Rwanda.

MAFIA ikora gute? Ubundi buri gatsiko ka MAFIA kaba gafite umuntu uri hejuru yako nka Kagame bita BOSS we bahisemo kwita AFANDE. Uyu bita BOSS uba ari hejuru y’agatsiko ka MAFIA aba yica agakiza icyo avuze ntawe umuvuguruza uwo avuze ngo napfe arapfa, uwo avuze ngo bamusenyere biraba uwavuga ibya MAFIA tubona mu Rwanda ntiyabivuga ngo birangire.

Ikindi kiranga udutsiko twa MAFIA n’inyota y’amafaranga bivuga ngo nta faranga cyangwa imitungo bana badafitemo uruhare muri macye Boss w’agatsiko ka MAFIA niwe utanga isoko ryase riba ryinjiza ifaranga cyane cyane mu buryo burimo amanyanga. Nawe tekereza mu Rwanda, BOSS niwe mukire wa mbere ufite indege 4 kandi ntawe ushobora kumubaza aho yakuye amafaranga. BOSS arabyuka ati mushyireho AGACIRO FUND maze abanyarwanda bakabacurika babaka ducye bakoreye birushye akaya nuko icyorezo nka COVID-19 cyakwaduka hakabura n’umunyarwanda numwe ubaza ngo $$$ batanzemo arihe!

Ngiyo MAFIA aho iyo wibeshye ukavuga ibidashimije BOSS/AFANDE bakwica nabi nko muri ya ma filimi y’abamafia mujya mureba niko mu Rwanda bimeze ubu. Ikinzinduye uyu munsi kwari ukugirango mbwire abanyarwanda benshi bibwira ko ikibazo dufite mu Rwanda ari BOSS/AFANDE Kagame bibeshya cyane ko bagomba kugarura ubwenge ku gihe.

Nko muri Groupes zose za MAFIA harimo iya FPR, BOSS/AFANDE Kagame ntabwo ariwe wica. Siwe wishe Kizito Mihigo ahubwo afite za ntore zumva ibintu kimwe nawe abwira ngo nibice bakica nkanswe niyo kwaba ari ukwica inshuti, abavandimwe n’ababyeyi. Abareba amafilimi ya MAFIA murabibona kenshi aho abavandimwe bicana bapfa amafaranga, ubuyobozi n’ndi myumvire. Sinzi niba hari umunyarwanda byatangaza Kagame ngo yishe Cyomoro umuhungu amuziza ko asigaye yumva ibintu kimwe na se we wo muri batisimu Gen Kayumba Nyamwasa!

Kuri Kagame n’intore bahuriye muri MAFIA FPR ntawe byatangaza kuko na BOSS/AFANDE Kagame yarabivuze ubwo yigambaga ko yahotoye Col Karegeya Patrick ngo yatatiye igihango ntumbaze ngo icyo gihango ni bwoko ki! Abanyarwanda benshi badasobakiwe iyo aba bapfuye bitegetwe na BOSS/AFANDE Kagame uzabumva bavuga ngo Kagame arabamaze nandi magambo wumva ukibaza niba basobanukiwe niriya MAFIA BOSS/AFANDE Kagame abereye kwisonga. Abatumva icyo nshatse kuvuga hano na asabe kumva aya magambo yumwe myumyegera ya MAFIAFPR witwa Tito Rutaremara.

Bizaba byiza abanyarwanda benshi kuko bose bidashoboka nibasobanukirwa na MAFIA iyoboye ruriya Rwanda. Benshi tuba hano muri Australia namwe mutuye aho USA, Canada, Europe n’ahandi kw’isi hose nimwe ba mbere mugomba gusobanukirwa niyi MAFIAFPR aho mubabonye bihisha inyuma y’ijambo DIASPORA aho mutuye mukaba aba mbere mukubibwira polisi yaho mutuye kandi mukanamenya amazina n’amashusho yabo kuko hari igihe kizagera babazwe ibikorwa byabo muri MAFIAFPR.

Aline Dusabe
Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version