1.Uruganda rw’ibibiriti rwatejwe cyamunara, habura upiganwa.
a.Maitre Védaste Habimana, Umuhesha w’inkiko w’umwuga wari uhagarariye iyi cyamunara, yavuze ko igiciro fatizo cy’uru ruganda ari miliyoni 354.
b.Ni ubwa kabiri bashaka kugurisha uru ruganda, ariko ubwa mbere bwo hari abari bagaragaje amafaranga barutangaho, uwari watanze menshi yari yatanze miliyoni 100.
2.Nyaruguru: Barinubira ko bitoreye umuyobozi, agasimbuzwa uwo batatoye.
a.Abaturage batangiye kwamagana igitugu cya FPR Inkotanyi.
b.Abaturage bari kubyamanga igihe batoraga abadepite.
3.Nyamasheke abanyeshuri bagera kuri 90 birukanywe mwishuri rya EAV Ntendezi banze kujya guhinga.
a.Abanyeshuri baravuga ko bakeneye umwanya wo kwiga kuko bitegura ikizamini cya Leta
4.Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko rwatangiye iperereza k’urupfu rw’umusore bishe bakamukuramo amaso.
a.Harya u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bifite umutekano gute?
Taliki 7 habonetse umurambo mu murenge wa Gahanga,
Taliki 8 haboneka undi murambo mu murenge wa Gatsata.
Taliki ya 15 habonetse umurambo mu murenge wa Masaka.
Taliki 24 habonetse umurambo Rusororo.
Taliki 12 Kicukiro Masaka.
5.Abaturage batangiye gutinyuka kuvuga akarengane bakorerwa na Leta y’agatsiko.
a.Burera Garment Company yirukanye abakozi 56 kubera kwishyuza amafaranga.
6.FERWAFA yafatiwe mu cyuho cyo gutanga Ruswa
7.Rwanda -Uganda: ikibazo cy’umwuka mubi kimaze gufata intera hagati y’ibi bihugu.
a.Mwenda yavuze ko “Ingeri nyinshi z’ukwiyubaka gukomeye mu bya Politiki n’ubukungu nyuma ya jenoside, amasomo menshi yakuwe muri Uganda.”
b.Mwenda yemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye muri Afurika aho inzego z’umutekano ziba zifite amanota ari hejuru ya 90%.