Uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa. Jean-Marie Vianney Ndagijimana avuga ko yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa arega Alain Gauthier ukuriye Collectif des Parties Civiles pours le Rwanda (CPCR) kumusebya mu ruhame. Ndagijimana wabaye ambasaderi w’u Rwanda i Paris (1990 – 1994) na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda igihe gito mu 1994, ubu atuye mu Bufaransa ari naho yatanze ikirego.
Alain Gauthier warezwe akuriye ishyirahamwe rishakisha abakekwaho uruhare muri jenoside mu Rwanda baba mu mahanga ngo bashyikirizwe ubucamanza.Ikirego cya Ndagijimana gishingiye ku biri mu nyandiko y’ikinyamakuru The New Times, kibogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, yo mu kwezi kwa karindwi 2020.
Iyo nyandiko ivuga kuri bamwe mu bashinjwa na leta y’u Rwanda gukora jenoside cyangwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside. Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Alain Gauthier avuga ko “Ndagijimana ari umutima wa ‘network'” y’abantu bashinze “amahuriro y’umuco ariko bahura bafite impamvu za politiki.”
Ndagijimana yabwiye BBC ati: “Kuvuga ngo ndi umutima, [cyangwa] amasanganzira y’abajenosideri, sinshobora kubyihanganira, nicyo cyatumye ngana inkiko”.
BBC yagerageje kuvugana na Alain Gauthier, ntibyashoboka kugeza ubu.
Ndagijimana avuga ko atihishe i Orléans mu Bufaransa nk’uko inyandiko ya New Times isubiramo amagambo ya Alain Gauthier ibivuga, kuko ngo ari “mu bantu bagaragara, no mu biganiro bitandukanye”.
Ati: “Abihisha ni inkozi z’ibibi, njyewe rero ntabwo nihisha kuko ntacyo ntinya”.
Ndagijimana avuga ko yizeye ko azahura “amaso ku maso” na Alain Gauthier mu nkiko “agasobanura ibyo yamvuzeho”.
Source: BBC