Nasohowe muri bisi yanditseho ko igenewe Abahutu gusa-Ubuhamya bwa Depite Nyiramirimo watoterejwe mu ishuri. Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhamya bw’abayirokotse bugaragaza uburyo yateguwe kuva kera, ikanozwa ndetse igashyirwa mu bikorwa kugeza ihitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.
Umwe mu bahuye n’ayo mateka ni Depite Odette Nyiramirimo wakuze abona ibikorwa bitandukanye byakorwaga n’ubutegetsi ariko ntasobanukirwe ibyo ari byo.
Mu 1972, yigaga mu mashuri yisumbuye aho avuga ko bamwe mu banyeshuri bagenzi bari baramaze gucengerwa n’urwango rushingiye ku moko babibwemo n’abayobozi bariho icyo gihe.
Mu buhamya bwe, Depite Nyiramirimo avuga ko ubwo yigaga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yigeze gutahana na bagenzi be maze umubyeyi w’umwe mu bakobwa bari baturanye akagenda amutuka inzira yose, amubwira ko Abatutsi benewabo bashaka gukubita Abahutu.
Ati “Twatahanye antuka cyane ambwira ngo ko aheruka najyanye n’abandi ku ishuri, nitandukanyije na bo nte […] bikanyobera kuko ibyo gukubita abanyeshuri sinari mbizi kuko sinari narabibonye bikorwa.”
Akomeza avuga ko nyuma yaragiye kwiga muri kaminuza, yaje kubaza uwari umuyobozi w’ishuri yigagaho mu mashuri yisumbuye, maze amubwira ko hari hari abanyeshuri b’Abahutu bashakaga gukubita Abatutsi, ariko bakabigereka kuri abo b’Abatutsi.
Yakomeje ati “Icyo gihe sinari kumenya ibyo ari byo kuko nabonaga abana twiganaga bose tumeze kimwe, dusangira byose, dufashanya ndetse tukanakorana siporo; ariko hari igihe twumva utuntu tw’amarenga y’urunturuntu mu banyeshuri.”
Nyiramirimo avuga ko hari igihe we na bagenzi be bari birukanywe mu ishuri ubwo yigaga i Nyamasheke mu 1973, mu rugendo bataha barenze i Hanika berekeza i Kayove, binjira muri bisi maze bayisohorwamo babwirwa ko ari iy’Abahutu.
Ati “Twagize Imana tubona aho bategera bisi, tuyigezemo umukomvuwayeri aravuga ngo abakobwa binjiye muri bisi nibahaguruke, ati ‘nti muzi gusoma? Ntimwabonye ko kuri bisi handitseho ko ari iy’Abahutu gusa?’ Icyo gihe udukapu twacu batujugunye hanze turongera tugenda n’amaguru.”
Depite Nyiramirimo avuga ko ubwo we na bagenzi be bake birukanwaga burundu ku ishuri, tariki ya 29 Gashyantare 1973, yahuye n’abandi bari birukanywe bigaga i Butare, bamubwira ko bagiye guhunga bakajya kwiga mu mahanga mu gihe abandi banyeshuri bo basigaye biga nta kibazo.
Aba ngo bamusabye ko bajyana ariko ababwira ko atagenda atamenye niba iwabo bakiriho. Yageze iwabo icyo gihe asanga ababyeyi be bihishe mu gihuru ndetse inka z’iwabo zari zarishwe.
Ubuhamya bwa Depite Odette Nyiramirimo n’abandi Banyarwanda banyuze muri ayo mateka, bugaragaza amarenga n’ibikorwa bikomeye bishimangira ko Jenoside yateguwe by’igihe kirekire ariko ishyirwa mu bikorwa kuva ku wa 7 Mata 1994.