FPR imenye ko tutarwanira imyanya k’ubutegetsi turarwanira imitegekere myiza, ntitwifuza ko abana bacu bakomeza kubuzwa kutamenya agasozi base, basekuru na basekuruza bavukiyeho.
Turarwanya akarengane, turashaka abategetsi b’inyangamugayo, b’intarumikwa bashoboye kunga abanyarwanda biciye mu iyubahirizwa ry’amategeko arengera abaturage bose nta robanura.
Turarwanya ubwicanyi, turashaka umutekano w’abanyarwanda, ntidushigikiye ihigwa ry’impunzi ubutegetsi bwa Kigali bukorera abanyarwanda, turarwanya ubwikanyizi mu bukungu bw’igihugu.
Turifuza ko abanyarwanda bagira amahirwe angana mu mashuri, mu kazi no muyindi mitegekere y’igihugu.
Turashaka ubutegetsi budashingiye k’umuntu , ntidushaka ubutegetsi bushingiye ku kinyoma , turashaka ubutegetsi burwanya ubukene mu nzego zose za rubanda
Dr Ngiruwonsanga Tharcisse