Site icon Rugali – Amakuru

FPR ikomeje kwambura abaturage amasambu yabo

Wa mugani wa ya ndirimbo ya Masabo Nyangezi, umuntu yaravukaga agasanga iwabo batungwa n’isambu. Ariko ubu ntibikiriho byaheze nka ya mvura, byagiye nka nyomberi. Ibi byose ni ibikorwa by’ubuyobozi bubi bushimishwa no kwambura abaturage amasambu yabo. Iyo bajya kubaka imihanda abaturage barabasenyera amasambu yabo akaba agendeyemo.

Umuturage akaba arahambirijwe. Ibishanga babyambuye abaturage, niho abaturage bihingiraga utwo tujumba, izo mboga n’ibindi, nibyo byari bitunze imbaga nyamwinshi. Leta irajya kubaka iyo miturirwa barata bati kavukire hambira utwawe umvire aha. Ubwo umuturage akazinga akarago, leta yaba imupfuye agasoni ikamwohereza iyo bigwa cyangwa ikamuha urusenda ngo ni ingurane.

https://www.youtube.com/watch?v=QvVP7aA_0FA

Mwumve ku munota wa 11:25 kugera ku munota 27:13 uburyo isesengura rivuga ko ibi byose biva kuri leta ya gashakabuhake irimo yigura ku banyarwanda bavuye Uganda kuko Kagame amaze iminsi abatoteza akaba arimo abagabira amasambu ngo banyazwe muri 1959. Ibyo Kagame arimo akora harimo ivangura amoko, harimo ubujura, ni ukurenganya abanyarwanda, byagera ku bahutu akabigirizaho nkana. Iyo baza kuba abatutsi ibyo byose ntabwo yari kubibakora.

Ngo ubutaka ni ubwa leta, ariko n’abaturage ni aba leta. Baraka abo baturage se amasambu maze bazabeho gute?. Ubundi umujura agenzwa no kwiba harimo no kwica. Ibi byombi bikaba biranga leta ya Kagame. Ku munota wa 29:40 kugera ku munota wa 38:30 baratubwira uburyo umujura agenzwa n’ibintu bibiri. Urugero ni nko kubyabaye ku muryango wa Rwigara n’abandi bose tuzi. Ibi ntabwo bikorwa n’abatutsi bose ahubwo bikorwa n’agatsiko kamwe k’abantu bayobowe na Paul Kagame.

Igihe cyose bagifite ubutegetsi ntibizahagarara. Bizarangizwa n’abanyarwanda ubwacu ariko nitudashyira hamwe ntabwo u Rwanda ruzabohoka. Yaba umuhutu, umututsi, umutwa n’undi wese waguze ubweneguhugu bw’umunyarwanda muhaguruke twange kumugaragaro iyi leta ya gashakabuhake.

Ange Uwera

Exit mobile version