Site icon Rugali – Amakuru

FPR/DMI ntabwo izamara igihe kirekire kubera ko System yose igizwe n’umuntu umwe bagize IKIGIRWAMANA kandi ari umuntu uzapfa kimwe nk’abandi

Padiri yaravuze ati “Impinduka ntigira umunsi uzwi igomba kubaho ko kandi hari nizimara imyaka myinshi.

Urugero ANC yashinzwe muri 1904, Mandela ataravuka… Nyuma y’ imyaka 90 irenga niho abirabura babonye ubutegetsi. Abarabu bitwa les MAURES bakandamije Espagne imyaka irenga 800, Mu Rwanda naho Systeme INKOTANYI nta avenir ifite kuko akari kera Benengofero bazayikubita hanze, kabone naho bamwe muri twe tuzaba tutakiri kuri iy’isi.

Ariko FPR/DMI yo ntabwo izamara igihe kirekire kubera ko System yose igizwe n’umuntu umwe bagize IKIGIRWAMANA kandi ari umuntu uzapfa kimwe nk’abandi. Impinduka, abayishaka ni benshi, habuze imbarutso gusa, ishobora guturuka muri Kongo, cyangwa Uganda… uBurundi bwo Kagame yamenye ubwenge abyivanamo, kuko byari kumumerera nabi. Ubu abarundi basigaye bamushotora agakora nkaho ntacyo yumvise.

Bagashakabuhake bafasha Kagame ntabwo bari bakwiye kuduca intege kuko icyo bamufashamo ni ugukerereza impinduka nkuko babigize muri Afrique du Sud. Ariko le peuple finira par vaincre

Exit mobile version