Site icon Rugali – Amakuru

Fondasiyo Lantos Isaba Ubwongereza Kwanga Ambasaderi Busingye

Fondasiyo ya Lantos iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera kuri uyu wa Gatanu yasabye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza kutemera Ambasaderi u Rwanda ruherutse gushyirwaho ngo aruhagararire mu Bwongereza. Uwo Fondation Lantos, ifite ikicaro cyayo hano I Washington, itunga agatoki ni Johnson Busingye. Iyi fondasiyo ishinja guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu ikanasaba ko yakorwaho iperereza.

Perezida wa Fondasiyo ya Lantos Madame Katrina Lantos Swett ni we wandikiye Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab. Mu rwandiko rwe, ashingiye ku bimenyetso bigaragara, Madame Lantos yashimangiye ko Ambasaderi Johnson Busingye yagize uruhare rukomeye mu ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, mu mpera z’ukwezi kwa munani muri 2020. Paul Rusesabagira agereranywa nk’intwari mu bikorwa byo kurengera ubuzima bwa benshi muri Filime Hotel Rwanda.

Mu gihe Paul Rusesabagina yashimutwaga akanafungwa, bwana Busingye yari Ministiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba ari we wayoboye igikorwa cy’ifungwa rye.
Bwana Busingye wahoze ari Ministiri w’Ubutabera mu Rwanda yiyemereye ku mugaragaro ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yanyereje Rusesabagina ikamujyana i Kigali atabizi kandi atanabishaka. Ibi Busingye yabivuze mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al-Jazeera mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2021. Ibyo bwana Busingye yiyemereye we ubwe birerekana mu buryo bweruye ko habayeho ubufatanyacyaha mu kagambane ku ishimutwa rya Paul Rusesabagina.

Fondatiyo Lantos ihereye kuri ibyo bimenyetso simusiga, yasabye Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu buryo bukurikije amategeko gusabira ibihano bwana Busingye mu rwego rw’ubukungu no kubuzwa kwinjira muri Amerika. Ibi ni ibihano bifatirwa abantu bagize uruhare rwo guhohotera ikiremwamuntu. Ibi bihano kandi bireba ukuriye ibiro by’Urwego rukuru by’Ubugenzacyaha RIB, mu Rwanda. Ubu butumwa bwoherejwe mu butegetsi bw’Amerika bwagaragaje uruhare aba bagabo bombi bagize mu ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi ko bagomba kubiryozwa. Ubutumwa nk’uku kandi bwohererejwe igihugu cy’Ubwongereza ariko kugeza n’ubu nta leta n’imwe muri izo yagize icyo gikora mu gushyiraho ibihano.

Ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa cyenda muri 2021, ni bwo Perezida Paul Kagame yahinduriye imirimo bwanda Busingye wayoboraga ministeri y’Ubutabera amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Nta mpamvu n’imwe yatangajwe kuri izi mpinduka, kandi ntihatangajwe n’undi uzasimbura Busingye muri Ministeri y’Ubutabera. Ibyo byabaye ibyumweru bike mbere y’uko haburizwamo isomwa ry’imyanzuro y’urubanza rwa bwana Paul Rusesabagina nyuma y’amezi agera kuri arindwi.

Umuyobozi wa Fondasiyo Lantos, Katrina Lantos, yavuze ko Perezida Paul Kagame ashobora kwibwira ko kohereza Bwana Busingye mu Bwongereza bishobora kurangaza ibyo bikorwa by’urukozasoni byakozwe n’uwahoze ari ministiri w’Ubutabera. Madame Lantos avuga ko ibyo atari ko bimeze kuko ibihugu byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bidashobora kwemera gusibanganya akarengane binyuze mu nzira zo guhindurirwa akazi, agahabwa akazi ko hanze y’igihugu.

Mu butumwa yatanze, madame Lantos yagize ati: “Turahamagararira Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Dominc Raab n’ibiro by’iterambere ry’Umuryango wa Commonwealth kwamaganira kure ishyirwaho rya Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwongereza. Ikindi, ni uko guverinoma y’Ubwongereza ikwiye gushyiraho iperereza ryimbitse mu irenganywa rya bwaba Rusesabagina no gukurikirana uruhare Bwana Busingye yabigizemo.

Paul Rusesabagina yakunze kuvugira kenshi mu ruhame ko adashobora gusubira mu gihugu cye cy’amavuko kubera gutinya ko yahohoterwa. Mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize ubwo Rusesabagina yavaga iwe muri Texas, indege yagiyemo yihariye avuye Dubai azi ko agiye i Burundi. Ahubwo yisanze ari i Kigali mu Rwanda, aho yamaze iminsi itatu ntawe uzi aho ari nyuma aza kwisanga afitwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Umuyobozi wa Fondasiyo Lantos, madame Katrina Lantos, avuga ko ibyabaye kuri Rusesabagina bibabaje kandi byagiye biba no ku bandi , ndetse no ku buryo burenze.

https://www.radiyoyacuvoa.com/a/6222555.html

Exit mobile version