Nkuko benshi tubibwirwa abandi tukabyibonera Kigali n’umujyi urimo isuku wuzuyemo amagorofa ariko mu byaro aho abanyarwanda benshi batuye siko bimeze. Twe tuba hanze tukanenga leta ya Kagame, iyo tubivuze bahita badushinja ingengabitekerezo. Ariko sitwe gusa tubivuga kuko n’aba banyamakuru ba Flash FM imwe muri Radiyo y’icyama nabo barabyivugira. Ubukene n’inzara mu cyaro, ruswa mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, ikimenyane muri gahunda ya girinka n’ibimwe mu bibazo aba banyamakuru bari bugarukeho.