Kagame ngo azaryama asinzire aruko Ubufaransa busabye imbabazi nkuko uwahoze ari Perezida wa Amerika Bill Clinton yabikoze. U Rwanda ntabwo rwigeze rwemera ibyo uwahoze ari Perezida wu Bufaransa Nicolas Sarkozy yavugiye i Kigali ubwo yasuraga u Rwanda. Kuri Kagame, yumva Sarkozy yaragombaga gupfukama agasaba imbabazi mw’izina ryu Bufaransa ndetse akanemera ko Abafaransa aribo bateguye Jenoside
Ubu Kagame yanze kwemera ambasaderi mushya Abafaransa bashyizeho ariko byari kuba byiza ndetse bikanarebeka neza iyo Kagame ahamagaza n’ambasaderi we i Paris. Ibi rero byo kwibwira ko we ashobora kwanga ambasaderi w’Abafaransa ariko we akagumisha uwe i Paris, njye nabyita agasuzuguro ndetse no kwiyemera. Ubwo reka turebe ko umunsi ambasaderi wu Rwanda yahinduwe, nibiramuka bibaye, ko n’Abafaransa bazemera uwo Kagame azaba yashyizeho. Iyi ntambara rero hagati ya Kagame n’Abafaransa sinzi uzayitsinda ariko abahahombera nitwe Abanyarwanda kubera inyungu z’umuntu umwe Kagame.